Hehe na Nkongwa ndetse n’icyatsi cya Kurisuka nihakoreshwa uburyo bushya bwa“Push pull”
Mu imurikabikorwa ribaye ku nshuro yaryo ya 14 , aho ryateguriwe ahazwi nko ku mulindi wa Kanombe kuva kuya 18-26 Kamena 2019 mu baryitabiriye harimo inzobere zavumbuye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya “Push pull”buzafasha guhangana na nkongwa idasanzwe yari igiye kuzigira icyorezo cyibasira cyane ibihingwa .
Rachel Owino, umuyobozi mu kigo mpuzamahanga mu kurwanya ibyonnyi ICIPE (International Center for Insect Physiology and Ecology) asobanura ko iri koranabuhanga Push Pull rikorwa haterwa urubingo k’umuzenguruko w’ibigori kugira ngo bifate nkongwa ndetse na nkongwa idasanzwe kugirango itajya mu yindi mirima ikibasira ibihingwa byiganjemo ibigori n’ibindi.
Urubingo cyangwa ivubwe byifitemo ubushobozi bwo gukurura nkongwa na nkongwa idasanzwe kandi igatuma idakomeza kubyara kuko Nkongwa cyangwa Nkongwa idasanzwe iyo igeze ku rubingo ntabwo ikomeza kwiyongera.
ibyatsi bizwi nk’umuvumburankwavu watewe hagati y’imirongo ibiri y’ibigori itanga umwuka utuma iyo nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe ihunga ikajya k’urubingo cyangwa ivubwe yatewe ikagumaho kandi ikahapfira itongeye gutera amagi azavukamo ibindi byonnyi bishya.
Umuvumburankwavu kandi ngo wongera ubwiza bw’ubutaka, ukanigiramo ubushobozi mu mizi yawo bwo kurinda icyatsi kitwa Kurisuka gikunda kona umurima ntiwongere kwera , bityo ntikibashe gukwirakwira.
Ubu buryo bushya bwa Push Pull bufite umwihariko kuko iyo bukoreshejwe haboneka umusaruro uhagije w’ibigori hakiyongereho n’ubwatsi bw’amatungo.
Avuga ko ari abafatanyabikorwa b’Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kandi ko bakoze ubushakashatsi kuri Push pull bagasanga butanga umusaruro wizewe mu guhashya nkongwa.
Mu buhamya bwatanzwe n’abahinzi bitabiriye imurikabikorwa bibumbiye mu makoperative atandukanye , bemeza ko ubu buryo buje ari igisubizo kirambye mu guhangana n’icyonnyi cya nkongwa idasanzwe cyari kimaze gukenesha benshi muribo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ntagungira Donati, Agoronome mu muryango Food For the Hungry Rwanda agaragaza ko kwitabira imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi ari uburyo bwiza bwo kugira ngo barusheho gusobanurira abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi uburyo bwa ‘Push Pull technology’ nk’uburyo bwiza bwo kurwanya nkongwa ndetse n’icyatsi cya Kurisuka cyane ko ari bimwe mu byonnyi bibasha kwibasira umusaruro wakabaye uboneka mu buhinzi .