AmakuruPolitikiUncategorized

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba yasuye Akarere ka Nyagatare

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahuye n’abaturage bo mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha, bagirana ibiganiro byibanze ku mutekano n’izindi gahunda z’iterambere.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’aho polisi y’u Rwanda itangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu Murenge wa Tabagwe harasiwe abantu babiri barimo Umunyarwanda umwe wanyuze mu nzira itemewe n’amategeko avuye muri Uganda, atwaye ibicuruzwa  bya magendu kuri moto.

N’ibiganiro byahuje Guverineri w’iyi ntara, Mufulukye Fred ari kumwe n’abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abo mu nzego z’ibanze. Akaba yasabaye abaturage bakigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe n’abanyura mu nzira zitemewe, ko babireka, abasaba gufatanya n’ubuyobozi mu kubaka ibikorwa byubaka Igihugu birinda imikorere itanoze kuko bidindiza iterambere.

Yavuze ko ubuyobozi bukora ibishoboka ngo ibyo abaturage bakeneye byose bibagereho kandi vuba ariko na bo bakaba bagomba kugira uruhare mu kubungabunga umutekano kugira ngo ibi bikorwa by’iterambere bibagezwaho hatagira uwabyangiza.

Yabwiye abaturage ba Tabagwe ko mu Rwanda umutekano uhari, abasaba kwirinda kwambuka bajya muri Uganda mu buryo butemewe kuko abenshi bajyayo bahurirayo n’ihohoterwa kandi ko ubuyobozi butacungira abaturage umutekano bari mu kindi gihugu

Kugeza ubu umubano wa Uganda n’u Rwanda ntiwifashe neza, aho Abanyarwanda bagiriwe inama yo kutajya muri icyo gihugu bitewe n’uko hari benshi bagiyeyo bagakorerwa iyicarubozo abandi bagashimutwa ndetse hakaba n’ababurirwa irengero.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bajyayo ndetse no gutera inkunga abashaka guhungabanya umutekano warwo; gusa Uganda ikaba ibihakana.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *