Guhoberana, umuti wo ku mutima
Buri mwaka ku wa 21 Mutarama, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Guhoberana, umunsi ugamije kwibutsa abantu agaciro k’igikorwa cyoroshye ariko gifite imbaraga nyinshi: guhoberana. Nubwo bamwe babifata nk’ibisanzwe, abahanga mu by’imibanire n’ubuzima bw’abantu bagaragaza ko guhoberana bifite uruhare rukomeye mu kubaka amahoro yo mu mutima, gukomeza umubano no guteza imbere ubuzima rusange.
Uyu munsi watangijwe mu 1986 na Kevin Zaborney muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije gushishikariza abantu kugaragaza urukundo n’impuhwe ku mugaragaro, cyane cyane mu bihe abantu baba bafite irungu, agahinda cyangwa igitutu cy’ubuzima bwa buri munsi. Zaborney yizeraga ko isi ikeneye kwibutswa ko kwerekana amarangamutima atari intege nke, ahubwo ari imbaraga.
Mu mico itandukanye yo ku Isi, by’umwihariko no muri Afurika, guhoberana byagiye bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo, ubuvandimwe n’ubwubahane. Mu Rwanda, nubwo atari umuco wamamaye cyane mu ruhame, guhoberana biragenda byiyongera cyane cyane mu rubyiruko no mu miryango igenda yumva akamaro ko kugaragaza amarangamutima.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko guhoberana bigira akamaro kanini ku mubiri w’umuntu. Iyo umuntu ahoberanye n’undi, umubiri usohora umusemburo witwa oxytocin, uzwi nk’umusemburo w’urukundo n’amahoro, ugabanya stress, ugateza imbere icyizere n’umutekano w’imbere mu mutima. Ni na yo mpamvu guhoberana bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, kurwanya agahinda gakabije no kongera ibyishimo.
Ku rundi ruhande, guhoberana bigira uruhare runini mu kubaka umubano mwiza mu muryango no mu muryango mugari. Mu gihe Isi ikomeje guhura n’ibibazo by’intambara, amakimbirane, indwara z’ibyorezo n’ingaruka z’ikoranabuhanga ritandukanya abantu, uyu munsi wibutsa ko ubumuntu n’impuhwe bikiri ingenzi kurusha ikindi cyose.
Umunsi Mpuzamahanga wo Guhoberana kandi uha ubutumwa bukomeye imiryango, amashuri n’inzego zose zifite aho zihuriye n’imibanire y’abantu, bwo gushyira imbere urukundo, kubahana no gufasha abafite ibibazo by’ihungabana n’irungu. Nta bisabwa byinshi: guhoberana bivuye ku mutima, mu bwubahane no mu bushake bw’impande zombi, bishobora guhindura umunsi w’umuntu.
Mu gusoza, Umunsi wo Guhoberana si umunsi wo gusetsa gusa cyangwa kwishimisha, ahubwo ni umwanya wo kwibaza uko dufata abo tubana, uko tugaragaza urukundo n’uko twakongera ubumuntu mu buzima bwa buri munsi. Mu Isi igenda irushaho kwihuta no kwigunga, guhoberana ni ururimi rusobanutse buri wese yumva—nta ndimi, nta mipaka.
By:Florence Uwamaliya
![]()

