AmakuruPolitiki

Green Party yagaragaje ibyo izageza ku banyagicumbi nibatora umukandida wayo

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 bakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Dr Frank Habineza wa Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Hamamajwe kandi Abakandida-Depite ba Green Party kuri Site ya Byumba mu Karere ka Gicumbi, ahazwi nka Gacurabwenge. Ibihumbi by’abaturage byitabiriye kumva imigabo n’imigambi by’Ishyaka Green Party. 

Ni mu rugendo rwo guhatanira kuyobora u Rwanda no kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, binyuze mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party, yabwiye abaturage bitabiriye ku bwinshi kumva imigabo n’imigambi by’ishyaka Green Party, ko Umukandida-Perezida Frank Habineza, abafitiye imigambi myiza kandi jo yari amaze iminsi abafite ku mutima.

Ati “Ibyakozwe byose birebana n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’ubwisanzure.”

Kandida-Perezida Frank Habineza, yabwiye abaturage ba Gicumbi ko mu byo azabakorera natorerwa kuyobora u Rwanda, harimo gushyiraho inganda zitunganya umusaruro w’urutoki.

Ati: “Nzi ko mufite n’ikibazo cy’urutoki, ibitoki bibapfira ubusa, icyo tugifite muri gahunda kuko tuzashyiraho uruganda rutunganya ibitoki hakavamo ibindi binyobwa biryoshye atari urwagwa gusa yewe twanashyiraho uruganda rukora ifiriti mu bitoki, abahinzi bakabona inyungu yo kuruhinga.”

Kandida-Perezida Frank Habineza kandi yavuze ko afite intego yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guha agaciro ibikorerwa aho batuye ndetse bakabona akazi mu maguru yihuse.

Yagize ati: “Nimuramuka mugiriye icyizere Ishyaka Green Party, aha hagomba kubakwa uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki kugira ngo abahinzi babrwo ntibazongere kuvunika bajya gushaka amasoko ahandi, ikindi kandi akazi kazaboneka ari kenshi ku batuye ndetse n’abakora ubuhinzi bw’urutoki muri aka Karere ka Gasabo”.

Dr Habineza yavuze ko hari abaturage b’Umurenge wa Rutare n’indi myinshi y’uyu murenge, babujijwe kugira icyo bakora mu mirima yabo, imyaka 4 ihiritse.

Yavuze ko natorwa, icyo azagikemura bityo umuntu ntabuzwe kugira icyo akora mu murima we gutyo gusa, ngo abure kirenganura.

Bafite umukamo mwinshi ariko nta kusanyirizo cyangwa uruganda rutunganya amata bagira. Natorwa iki kibazo kiri mu byo azahita akemura mu nzira zihuse.

Dr Habineza yabwiye abaturage ba Gicumbi ko Akarere akazi neza.

Gicumbi ni Akarere k’imisozi myiza miremire ariko ngo itabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo.

Mu gihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda, Habineza azakagira ak’ubukerarugendo, bityo ba mukerarugendo bahasige amadovize n’imibereho y’abaturage irusheho kuzamuka.

Ibindi yababwiye ko azitaho birimo gukuraho imisoro ku butaka, kugabanya umusoro ku nyungu (TVA) ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Hari kandi kubona imiti muri za Farumasi zigenga k’ufite mituweli, akanahabwa imiti myiza ivura mu buryo burushijeho gusobanuka n’ibindi.

Ibi byose bizabageraho nibamutora kimwe n’abakandida depite b’ishyaka rye.

Green Party izabashyiriraho ishuri ryigisha imyidagaduro n’ubukerarugendo ku rwego rw’Aakarere rizaba imwe mu mbarutso y’iterambere ry’Akarere ka Gicumbi.

Ibibazo by’ingurane ku bangirijwe ibyabo n’ikorwa ry’ibikorwa remezo binyuranye nabyo ngo natorwa azabikemura kandi n’ahandi biri azihutira kubikema, uwangirijwe ibye ahabwe ingurane ikwiye, ayihererwe igihe kandi ijyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Dr Frank Habineza yakiriwe n’ibihumbi by’Abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’Ishyaka Green Party
Polisi y’u Rwanda yafashije mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwamamaza Dr Frank Habineza mu matora ya Perezida wa Repubulika
Dr Frank Habineza, Umukandida-Perezida yagaragarije Abanyagicumbi ibyo azabakorera nibaramuka bamugiriye icyizere
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude

Loading