Amakuru

Global Gateway Forum 2025: Perezida Kagame yasabye kongera ibikorwa remezo bitangiza ibidukikije..

Bruxelles, 9 Ukwakira 2025  Mu nama ya Global Gateway Forum 2025 yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku kamaro ko kurengera ibidukikije nk’umusingi w’iterambere rirambye n’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

Perezida Kagame yashimangiye ko isi itazagera ku iterambere rirambye hatabayeho ishoramari rirengera ibidukikije, asaba ko ibikorwa byose by’iterambere bishingira ku ngufu zisubira n’imikoreshereze myiza y’umutungo kamere.

Perezida Paul Kagame yagize Ati.”Iterambere ridafite umusingi mu kurengera ibidukikije ni nk’inzu yubatswe hejuru y’umusenyi. Tugomba guhitamo kuba igisekuru cy’ubwitonzi n’ubwubahane ku isi dutuyeho,”

Yongeyeho ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gufatwa nk’aho ari isoko ry’ibikoresho gusa, ahubwo bikwiye kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka isi irambye.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe akomeye mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe, cyane cyane binyuze mu kubungabunga amashyamba, gutunganya amazi n’ubutaka, no guteza imbere ingufu zisubira nk’iz’ubushyuhe bw’izuba 

Yibukije ko u Rwanda, binyuze mu migambi irimo Green Growth Strategy na Rwanda Green Fund (FONERWA), rwerekanye ko iterambere rishoboka igihe abantu bashyize imbere ibidukikije n’imicungire iboneye y’umutungo kamere.

Iyi nama, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, yibanze ku ngingo zirimo ishoramari rirambye, ingufu zisubira, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, n’uburyo bwo gufasha urubyiruko rw’Afurika kugira uruhare mu kubaka ejo heza.

Abasesengura bavuga ko ubutumwa bwa Perezida Kagame bwongeye gushyira u Rwanda ku isonga mu bihugu bifite ijwi rikomeye mu kurengera ibidukikije ku rwego mpuzamahanga, ndetse bukaba bufitanye isano n’imihigo igihugu cyihaye mu gukomeza kuba “green country” mu mwaka wa 2050.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

By:Florence Uwamaliya 

Loading