Gitega: Agahinda karacyari kose nyuma y’ibiza byatwaye ubuzima bw’umwana w’umukobwa
Agahinda n’amarira biracyari byose mu Murenge wa Gitega, mu Akarere ka Nyarugenge, nyuma y’uko umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda (9) yaburiwe irengero ku kiraro cya Mpazi, ubwo amazi y’uru ruzi yasimbukaga akinjira mu rugo rwabo akamutembana.
Byabaye mu gihe cy’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2025. Abaturage bavuga ko amazi yaturutse hejuru yica ikiraro cya Mpazi kitari gifite ubushobozi bwo gucisha amazi menshi, bituma asimbuka ajya mu ngo z’abaturage no ku mashuri yegereye ruhurura.

Uwase Nyina w’uwo mwana, utuye mu kagari ka Kinsinzi, avuga ko ayo masaha yabaye ay’akaga atazayibagirwa mu mateka.
Yagize Ati .“Imvura yaraguye cyane, amazi yinjira mu rugo yaturutse munsi y’ikiraro. Umwana yari imbere mu nzu,amazi amusa game turamushaka turamubura. Twamushatse iminsi myinshi ariko kugeza ubu ntiturabona n’icyo twashingiraho,”
Nyuma y’ibi byago, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihutiye kohereza abayobozi bakuru basura uwo muryango n’abaturage ba Gitega bahuye n’ingaruka z’amazi ya Mpazi. Baje baherekejwe n’inzobere mu by’ubwubatsi kugira ngo hasuzumwe icyateye ibyo byago n’ingamba zafatwa.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo n’ imiturire mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence, yavuze ko bagiye gukora isesengura ryimbitse no kongera kubaka ikiraro cya Mpazi ku buryo amazi azajya anyura mu buryo bwisanzuye kandi hadatera indi ngaruka.
Agira Ati.“Tugiye kwagura ikiraro mu bugari no mu burebure. Ubu kirimo kugenzurwa n’abahanga bigenga kugira ngo hamenyekane icyateye ibyo byago, kandi inyigo nshya izakorwa ishingiye ku bushakashatsi bwimbitse,”
Abaturage bo muri Gitega bavuga ko iki kiraro cyagiye gisanwa inshuro nyinshi mu gihe gito, Leta ikoresha amafaranga atari make, nyamara ibibazo ntibicike.

“Buri gihe iyo imvura iguye, amazi arenga ikiraro akinjira mu ngo. Bigeze aho abaturiye Mpazi babaho mu bwoba. Turasaba ko hakorwa igisubizo kirambye,”
Abashinzwe ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali bemera ko inyigo zabanjirije ibikorwa zishobora kuba zarakozwe mu buryo butari buhagije, bityo bagasezeranya ko noneho hakorwamo isuzuma ryimbitse rizashingira ku bipimo by’ubutaka n’ingano y’amazi anyura muri Mpazi.
Ubuyobozi bwasabye umubyeyi wabuze umwana kwimuka, kuko urugo rwe ruherereye ahantu amazi ajya yisuka cyane, ariko uwo mubyeyi avuga ko nta bushobozi afite bwo kwimukira ahandi.

Agira Ati.“Bampaye Amafaranga y’inzu y’icumbi ry’ukwezi kumwe gusa. Ubu narabuze ubwishyu. Nta hantu mfite ho kujya. Inzu yanjye barayisakambura ngo ntazongera kuyisubiramo amazi Akatujyana ariko ubu ndi aho ntagira ibikoresho, ntegereje uko Imana izabigenza.”
Abaturanyi be bavuga ko amazi ya Mpazi akunze no kwinjira mu mashuri yegereye aho, bigatuma abana batajya kwiga mu minsi y’imvura.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibikorwa byo kongera kubaka ikiraro cya Mpazi bizakorwa ku bufatanye n’inzobere z’ubwubatsi, kandi bigamije kurinda ko ibi byago byongera kuba.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibikorwa byo kongera kubaka ikiraro cya Mpazi bizakorwa ku bufatanye n’inzobere z’ubwubatsi, kandi bigamije kurinda ko ibi byago byongera kuba.
Mu gihe ibi bikorwa bitegurwa, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko gikurikirana iki kibazo mu rwego rwo gucunga neza imikoreshereze y’ubutaka n’imyanyabubaka y’amazi mu mujyi wa Kigali.

INGANGARE Alexis ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge. yavuze ko iki kiraro cya Mpazi kiri mu bice biri mu igenzura ryihariye, kuko giherereye ahakunze kwibasirwa n’imyuzure n’imyanda y’imvura.
“Turimo gukorana n’Umujyi wa Kigali kugira ngo ibikorwa byose by’ubwubatsi bikorerwe mu buryo bujyanye n’amategeko arengera ibidukikije. Turanasuzuma niba hari ibikorwa by’abantu cyangwa ibigo byegereye uruzi byaheza amazi mu buryo butemewe, kugira ngo bikosorwe hakiri kare,”
Yakomeje avuga ko gufata amazi y’imvura no gusukura imiyoboro biri mu ngamba za Leta ziri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo imirenge nka Gitega, Kimisagara na Nyamirambo itazongera kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mazi y’imvura atagabanyijwe neza.

Ibyabaye ku kiraro cya Mpazi byongeye kwibutsa ko inyigo idakozwe neza ishobora gutwara ubuzima, umutungo n’icyizere cy’abaturage. Abaturage bo muri Gitega basaba ko iki gikorwa kizakorwa ku buryo burambye, kugira ngo amazi atazongera gusenya cyangwa gutwara ubuzima bw’abana bato nk’uwo babuze.

By: Florence Uwamaliya
![]()

