Uncategorized

Gisizi Mining Ltd Yagaragaje Ibikorwa By’indashyikirwa mu Kubungabunga Ibidukikije no Gufatanya n’Abaturage

Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya Gisizi Mining Ltd, ikorera mu Ntara y’amagepfo, Akarere Ka Kamonyi, Umurenge wa Kayenzi Akagari Ka Kirwa, mu muganda wo kuruyu wa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, abakozi biyi kompanyi bakoze umuhanda ugana ku Kagari Ka Kirwa mu rwego rwo kwirinda isuri n’amazi ya kwangiza ibikorwa by’abaturage hamwe no koroshya ingendo z’ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda.

Kamugisha Liliane ashinzwe kubungabunga ibidukikije muri Kompanyi ya Gisizi Mining Ltd, aganira na IMENA yagiza Ati. “Muri ikigihe hariho gahunda yo gucukura hatangijwe ibidukikije akaba ariyo mpamvu twe abakora muri Gisizi Mining tutarindira ibihe by’imvura aho ahakenewe gutungankwa turahakora kugirango twirinde ibibazo bya hato na hato byadushyira mukaga.”

Kamugisha Liliane, Ashinzwe Kubungabunga Ibidukikije Muri Gisizi Mining Ltd

Yakomeje agira Ati, “twe dutegura gahunda y’umwaka wose tugashyiraho uburyo twakirinda Ibiza ndetse tugaharanira no kubungabunga ibidukikije, dutera ibiti, ibyatsi bifata ubutaka kugirango ubutaka butagenda hamwe no guca imiringoti kugira ngo ifate amazi.”

Yasoje avuga ko uyu munsi bakoze Umuganda wo gusibura imiringoti ifata amazi ndetse banakora umuhanda ubahuza n’akandi Kagari mu rwego rwo koroshya ingendo no kwirinda ko amazi yo mu muhanda yayoba akangiriza abaturage.

Sibyo Gusa kandi Abakozi ba Gisizi Mining Ltd bifatanyije n’abaturage n’ubuyobozi, bubakiye umuturage utarufite ubwiherero.

Nyirangaruye Francine n’umuturage utuye mu mudugudu wa Gitwa Akagari Ka Kirwa Umurenge wa Kayenzi, avuga ko yasenyewe ubwiherero n’imvura ikabije ngo dore ko bwari butanubatse neza.

Nyirangaruye Francine, Umuturage Wubakiwe Ubwiherero, Yashimwe Buri Wese Waje Kumuyamba.

Uyu muturage Francine yashimiye byumwihariko abagize uruhare mu kumwubakira ubwiherero, anashimira abakozi ba Gisizi Mining Ltd nabo bifatanyije n’abandi mu kumutera ingabo mu bituma, maze avuga ko nawe atazahwema kwitabira ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Umuyobozi ushinzwe Site ya Kirwa ya Kompanyi ya Gisizi, Felix Niyigena yagize Ati. “Mu nshingano kompanyi iba ifite harimo no kuba umufatanyabikorwa wa Leta akaba ari mwurwo rwego twifatanyije n’abandi kubakira umuturage utarufite ubwiherero.”

Imihigo Kompanyi ya Gisizi Mining ltd Yarifite Uyu Mwaka Imaze Kuyesa Kukigero Kingana Ute?

Niyigena Felix yagize Ati, “Icyo dushyira imbere ya byose n’imikorere myiza, ndetse tukana shishikariza abakozi gukora kandi kinyamwuga kandi bakaniteza imbere hamwe n’imiryango yabo ndetse tukanaharanira ko ubuzima bw’abakozi bacu buba bufite umutekano uhagije, doreko ubu turi mu mpera z’umwaka ariko kuva watangira nta mpanuka n’imwe turagira muri komponyi yacu.”

Niyigena Felix, Umuyobozi wa Site Ya kirwa, Muri Gisizi Mining Ltd

Ikindi kandi nuko gufatanya n’abaturage aho bikenewe twabikoze, yaba arugutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye twarabikoze ndese yewe na gahunda za Leta nko kwizigamira muri ejo heza n’ahandi ibyo byose twabikanguriye abakozi bacu, kandi barabyumvise ngo aringenzi.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rugenda rutera imbere umwaka kuwundi nkuko raporo iheruka gusohoka muri 2023 yerekana ko mu mwaka wa 2023 hinjiye arenga miliyari 1.1$ y’amadolari avuye kuri miliyari 772$ mu mwaka wa 2022.

Hasibuwe Imiringoti Ifata Amazi Mu Rwego Rwo Kwirinda Isuri n’Inkangu ndetse n’izindi Mpanuka Zaterwa n’Imvura Nyinshi
Kompanyi Ya GiMi Ltd kandi Yateye Ibyatsi Bifata Ubutaka Bizwi Nka Vetiver Cyangwase Amatete.
Abakozi Ba Gisizi Mining Ltd, Bifatanyije n’Abaturage bo mu Kagali Ka Kirwa ku bakira Ubwiherero umuturage utishoboye
Nyuma y’ Umuganda Rusange Abakozi Ba Gisizi Mining Ltd bagiye mu nama n’ Abayobozi Babo Bo Munzego Zibanze

Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye

Loading