AmakuruFeature NewsUbutabera

Gicumbi: Abakubise Umujura w’ Ibitoki Ubu Barashinjwa Kwica Umuntu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirijwe abaturage 8 bakurikiranyweho gukubita umuntu wibye ibitoki bibiri akabura ubwishyu bwo gusubiza, bikamuviramo gupfa. ku mugoroba wo ku wa 10 Kanama 2024 mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi.

Tariki 10 Kanama 2024, mu mudugudu wa kabira, akagari ka kigabiro mu murenge wa rwamiko Akarere ka GicumbiAmakuru umugabo witwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 yakubiswe n’abaturage yari yibye ibitoki bibiri akabura ubwishyu bwo kubasubiza nyuma yaho yari yemeye kubyishyura maze nyuma yo gukubitwa aza kurwara inkoni bimuviramo gupfa.

Bivugwa ko nyakwigendera ubwo yari amaze gufatwa bikekwa ko yibye ibitoki bibiri by’uwitwa Nzabandora Damien yakubiswe akemera no gutanga ubwishyu bwabyo dore ko igitoki kimwe bagifatiye iwe mu murugo rwe ikindi bakagisanga mu murima aho yari yagihishe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, atanga ubutumwa bwo kutihanira, ashimangira ko mu gihe abaturage babonye umuntu wakosheje bagomba kwegera inzego z’ubuyobozi zikabikemura.

Ati “Uwitwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 yasanzwe ku ibaraza ry’inzu ye yapfuye afite ibikomere byinshi ku mubiri bikekwa ko byaba byaturutse ku nkoni yakubiswe ku wa 10 Kanama 2024 n’abantu bamufashe bamukekaho kwiba ibitoki bibiri mu rutoki rw’uwitwa Nzabandora Damien w’ imyaka 39″.

Abantu umunani bakekwaho gukubita nyakwigwendera bikamuviramo gupfa barafashwe bashyikirizwa RIB station ya Bukure hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera. Umurambo wa nyakwigwendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading