AmakuruUburezi

Gatsata:Ishuli Peace Nursery School Ryatanze indangamanota cyinashimira abarangije icyiciro kinshuke.[AMAFOTO]

 

Ishuli Peace Nursery School ni ishuli rihereye mu umurenge wa Gatsata akagali ka Karuruma Umudugudu wa Rwasesero,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022 kikaba cyabashije gutanga indangamanota Kubanyeshuri bahiga ziki gihembwe gisoza umwaka wa mashuri 2022.

Ni ibirori kandi byabayemo umuhango wo gusezera abana baba basoje amashuri y’inshuke Berekeje mu mashuri abanza,uwo muhango wanitabiriwe nababyeyi ba bana biga kuriryo Shuli,Ndeste hari na bamwe mubayobozi bo munzego zitandukanye zo mu murenge wa Gatsata.

Mwijambo umuyobozi w’ishuli madamu Batamuriza Isabelle yagejeje ijambo kubitabiriye umuhango,yatangiye abashimira ababyeyi bose murirusange ababwirako ibibyose bitari kujyerwaho hatari ubufatanye bwabo.

Madamu Batamuriza Isabelle umuyobozi wikigo Peace Nursery School

Umuyobozi w’umudugudu wa Rwesero iryo riherereyemo madamu Bamurange Sezarie yashimiye byimazeyo ubuyobozi bwikigo kubwigitekerezo cyiza bagize cyo gushinga ishuli mumudugudu waho,Yagize ati”Ndashima byimazeyo abayobozi bicyigo ko bagize igitekerezo kiza cyo gushing iri shuli hano,byaradufashije cyane nka babyeyi cyane dore ko imbogamizi twari dufite zari nyinshi kugirango abana bacu bave hano bajye kwiga kubindi bigo byamashuli,byaratugoraga amatike akatubana imbogamizi.”

Madamu Bamurange Sezarie Umuyobozi w’umudugudu wa Rwesero

Mu bandi bayobozi bitabiriye umuhango harimo Madamu Mwavita Sifa ushinze imibereho myiza yabagore mu murenge wa Gatsata nawe yashimiye abayobozi ndetse nabarezi bicyo kigo cy’ishuli cya Peace Nursery school.

Madamu Mwavita Sifa ushinze imibereho myiza yabagore mu murenge wa Gatsata

Umuyobozi mukuru w’ishuli akaba numuterankunga waryo bwana Bicamumpaka Jean Marie Vianney mu ijambo rye, yatangiye ashimira ababyeyi muri rusange ubufatanye bwabo kugeza aho ikigo kigeze ubu.

Yanaciyemo muri macye aho igitekerezo cyo gushinga ishuri cyaturutse,yagize ati,”bimwe mubintu byatumye nshinga irishuri ni miterere yahano ikindi narebaga amafranga natangaga kubana yurugendo bajya kwishuri nkabana nimenshi,ibyo byose byanteye kwimuka ariko njyenda ntekereza kucyo nakorera hano hantu,nguko uko igitekerezo cyaje cyo gushinga ishuri hano.”yakomeje uvuga ko ibyo byose yabikoze ntanyungu yifuzamo ahubwo ari ukugirango agabanye ingendo abana bakoraga bajya kwiga.

Bicamumpaka Jean Marie Vianney Umuyobozi mukuru w’ishuli akaba numuterankunga waryo

Umuyobozi mukuru akaba numuterankunga wikigo yanaboneyeho kubwira abaraho ko hari gahunda yo gutangiza amashuli abanza(Primaire)kuva mu wambere kugeza muwagatatu wa mashuri abanza,abasaba ko ibyo bizajyerwa kubufatanyebw ababyeyi bose muri rusange.yagize ati,”Babyeyi rero muri hano ndagirango mbamenyeshe ko ubu tugiye gutangiza amashuli abanza(primaire) kuva muwa mbere kujyeza muwa gatatu,kandi ibyo bizadusaba ubufatanye bwanyu nkababyeyi.”ni gitekerezo cyakiriwe neza nabaroho bitabiriye umuhango.

Habayeho nu mwanya wo gusabana abana besoje ndetse nabacyiga berekana bumwe mubumenyi bahawe nabarezi babo nko,Gusoma,kwandika ndetse no kubara.Sibyo gusa abana bahawe umwanya berekana impano zabo nko kubyina ndetse baranaririmbira ababyeyi babo.

Abana banasenengeye abaraho
Aba berekanye bumwe mubumenyi bahawe nabarezi babo
Sibyo gusa abana banasangije abaraho impano zabo zirimo kubyina

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *