Gasabo: Ubumwe bwacu amahitamo yacu
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019 , mu Akarere ka Gasabo , Umurenge wa Kinyinya habereye amahugurwa yagenewe abanyamadini n’abanyamatorero yateguwe k’ubufatanye bw’umuryango utegamiye kuri leta ariwo , Community Based Sociopatherapy , aho bigishije isana mitima kubahuye n’ibikomere cyane kubagizwe ho n’ingaruka za Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Umunyamabangwa Nshingwabikorwa wa(CBS) Nzaramba Lucie , yagaragaje ibibazo amatorero n’amadini bagakwiye gucyemura kuko aribo bahura n’abakirisito benshi , aho yagize ati ”Umwana nabaza umubyeyi amateka yo hambere n’icyateye Genocide , ukwiye kumusobanurira byimbitse neza icyayiteye kuburyo nawe atazagira umutima wo kumva ko ayo mahano yagaruka mugihugu cyacu” .
Yongeye ho ko imyaka 25 mu nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda ari urugendo rugikomeza ko kandi abasobanukiwe neza gusaba imbabazi hariho abo bibohora.
Renzaho Damascene numwe mubatanga buhamya utuye mu murenge wa Rutunga , uyu yishe umuryango wa Kamali Danny bari baturanye Rutunga ariko kur’ubu akaba yaramusabye imbabazi ko yamwiciye umuryango ndetse akazihabwa .
Iyi nta mbwe yatewe hagati y’uwatanze imbabazi n’uwazihawe , ni umusaruro wakomotse mu itsinda rya ‘ Mvura nkuvure‘bombi bari bahuriyemo ryamaze iminsi 15 hagamijwe kubaka Umuryango Nyarwanda.
Kamali Danny watanze imbabazi yagize ati “Imbabazi narazimuhaye mbivanye ku mutima kandi n’ikiyongereye ho turacyaturanye kandi n’abana be tubabyara muri batisimu , muri rusange naramubabariye rwose mufata nku muvandimwe wanjye kuko niwe usigaye umba hafi”.
Renzaho wamaze kubohoka kubera intambwe yateye mugusaba imbabazi , m’ubutumwa yatanze yavuze ko iyo utarasaba imbabazi uwo wahemukiye uba wumva nta mahoro ufite mu mutima kandi ukagira ipfunwe ryo kuba wahura n’uwari we wese kuko uba wumva akubonamo ibibi wakoze.
Yaboneyeho gusaba imbabazi Abanyarwanda bose , anibutsa n’abandi bakoze ibyaha ko bakwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi kandi ko nabo bazakira ibikomere bafite ku mitima yabo kuko baba bagifite urwicyekwe.
Uwamamaliya Florence