Gasabo: Kuvana abagore bacuruza agataro mu mihanda byatumye biteza imbere
Karamuzi Godfrey Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru avuga ko kuvana abantu mu mihanda byatumye bamwe muribo biga imyuga iciriritse yatumye bihangira imirimo.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru Karamuzi Godfrey ,yatangarije ikinyamakuru Imena akibwira ko abagore biteje imbere nyuma yo kuva mumuhanda.
Yagize ati: “Bamwe bavuye mukigo ngororamuco giherereye Iwawa , abandi barabazunguzayi na bicuruzaga kumihanda none ubu nabo babashije kwiteza imbere bibumbira mu makoperative y’ubudozi n’ububaji banubahiriza na gahunda ya leta tubakangurira no kumenya ejo heza.”
Yongeyeho ko bagika gukangurira abantu ba bagore mu kwibumbira hamwe
Kugirango biteze imbere kandi banateze n’imiryango yabo.
Mukamana Solange atuye mu Umudugudu wa Murambi mu Akagari ka Ruhango mu Umurenge wa Gisozi mu Akarere ka Gasabo , atangariza ikinyamakuru Imena uko yisanze muri koperative Buzima jyejuru ,
Agira Ati:”Ndi umugore w’abana batatu n’umugabo umwe , nkaba nari umuzunguzayi mu muhanda none kurubu mfite aderese yaho wansanga.”
Yakomeje yerekana ububabare yahuriraga n’abwo iyo yabaga ari kuzunguza mu muhanda aho yagarutse kuburyo bamufungaga umunsi kumunsi abana n’umugabo bakambura , bagira amahirwe bakabona ntashye rimwe,
nicarana n’umugabo wanjye tujya inama ko ntazasubira mu muhanda ko nkwiye gushaka icyo nkora kirambye kizatugirira akamaro ,Nguko uko nerekeje muri koperative Buzima jyejuru ,
aho yanyigishije kwihangira imirimo nkaba nsigaye nzi kudoda moderi zose mugihe gito cyamezi atandatu mpamaze , nkaba mbasha no kubona amafaranga y’unganira umuryango , none ubu nkaba mfite intumbero yo gushinga ishuri nanjye nka kangurira cyane abagore ndetse nabandi babyifuza nkabaha kubumenyi naherewe ubuntu , nabo bakaziteza
Uwimana Alphonsine nawe n’umwe mubadamu bavuye mu bazunguzayi akayoboka kwiga ububaji abifashijwemo n’umurenge ,aho agira Ati,”Ndashimira umurenge utarahwemye kudukangurira kuva mu mihanda none kurubu tukaba hari aho twageze.”
Yongeyeho ko ndashima intambwe nateye yo kwiga nkaba nsigaye nzi gukora intebe ndetse n’utubati n’ameza ,kuko najye ubu nsigaye nzi gupiganira amasoko nkabandi barwiyemeza mirimo.
Nshungiriyehe Thomas ni umwarimu ubigisha kudoda nawe mumvugo ye ituje , yavuze ubuzima bugoye yanyuzemo kugirango bashinge koperative Buzima jyejuru aho yagize ati:”Igitekerezo cyatangiye turi iwawa badusezereye tuje tugishyira mu bikorwa twiyambaza ubuyobozi buduha aho dukorera , bunadutera inkunga ari nabwo buryo twatangiye dushaka abantu tubishyira mu bikorwa dutangira kwigisha ,tukaba tunashimira leta idahwema kuduteza imbere itwereka ejo heza hacu mukwikura mubujiji”.
Koperative Buzima jyejuru igizwe n’abagore 42 n’abagabo 2 kaba bariteje imbere bibumbira mubibina ,banakangurirwa n’agahunda ya leta noku kugumya kwigisha bajyenzi babo kwihangira imirimo iciriritse kugirango biteze Imbere.