AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

FDA iraburira abacuruzi bazamura ibiciro ku bikoresho birwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda Food and Drugs Authority -FDA) cyasabye abatumiza hanze n’abakora ibikoresho by’isuku muri rusange, abakora udupfukamunwa n’ibindi biri gukoreshwa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, kwirinda kuzamura ibiciro.

Kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, ni bwo u Rwanda rwemeje ko hari umuntu wanduye Coronavirus wagaragaye mu Rwanda, uyu akaba yari yaturutse mu Buhinde tariki ya 08 Werurwe 2020.

Ako kanya, bamwe mu bacuruzi b’ibikoresho by’isuku, alukolo ndetse n’ibindi, ariko cyane cyane maduka acuruza udupfukamunwa bahise bazamura ibiciro, nk’ikimenyetso cyo kugaragaza ko ari bo bafite ubuzima bw’abaturage mu biganza byabo.

Itangazo rya FDA rigira riti “Abakora, abatumuza hanze, abacuruzi n’abadandaza ibikoresho biri kwifashishwa mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ntibakwiye kwitwaza ikibazo ngo bacuruze ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Ibyo bikoresho birimo imiti isukura intoki iba igizwe na alukolo ku gipimo cya 70%, n’ibindi birimo udupfukamunwa, isabune n’ibindi byinshi”.

FDA yahamagariye abantu kwirinda gukoresha imiti isukura intoki (hand sanitizers), ikorwa na kompanyi yitwa Oxalis Limited, iherereye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata.

FDA ivuga ko iyo miti y’iyi kompanyi itujuje ubuzirange, nk’uko byagaragaye mu bugenzuzi yakoze, igendeye ku kuba abantu barinubiye ubuzirangenge bw’iyo miti.

Imiti isukura intoki ya Oxalis Limited yahagaritswe gukoreshwa
Imiti isukura intoki ya Oxalis Limited yahagaritswe gukoreshwa

Aba bacuruzi kandi basabwe “Kutitwaza ikibazo ngo bazamure ibiciro”.

FDA kandi yasabye abacuruzi kugaragaza ibiciro by’ibi bikoresho ku miryango y’amaduka yabo na za farumasi, mu rwego rwo guha amakuru abakiriya, ndetse no korohereza abakora ubugenzuzi.

Iryo tangazo rya FDA ryashyizweho umukono na Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa FDA, rikomeza rigira riti “Mu rwego rwo kwizera ko ayo mabwiriza yubahirizwa, tugiye gukora igenzura mu gihugu hose. Uwo ari we wese uzafatwa yarenze kuri aya mabwiriza azahanwa”.

Coronavirus imaze kugera mu bihugu birenga 157 ku isi hose. Imaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 6,456, harimo abarenga 3,199 bo mu Bushinwa.

 

Umwanditsi:Florence Uwamaliya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *