Expo Ikomeje Kwigarurira Imitima y’Abanyarwanda n’ Abanyamahanga
Ministri w’ ubucuruzi n’ inganda hamwe n ‘umuyobozi mukuru w’urugaga rwa abikorera mu Rwanda PSF kubufatanye n’inzego z’umutekano hamwe n’abandi bafatanya bikorwa bishimiye urwego expo imaze kugeraho ubwo basura bimwe mu bicuruzwa biri muri expo yuyu mwaka.
Expo 2024 yatangiye ku wa 25 Nyakanga 2024, ikaba yitabiriwe n’abamurika 442 barimo abanyamahanga 119 baturuka mu bihugu 17.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Mukiganiro n’ Itangazamakuru cyabaye kuruyu wa 30 Nyakanga 2024, yatangaje ko ibigo by’ubucuruzi byitabira kumurika ibicuruzwa mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera mu Rwanda bagenda biyongera by’umwihariko abo mu byiciro byihariye.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Jeanne Françoise Mubiligi yatangaje ko abantu bari hagati ya ibihumbi bitanu n’ibihumbi 10 ari bo bitezwe kuzajya bitabira iri murikagurisha buri munsi kandi ko hari umwihariko wahawe ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka made in Rwanda ndetse n’ ibindi.
Jeanne Françoise Mubiligi Ati “Umwihariko uri muri Expo y’uyu mwaka, harimo ibikorerwa mu Rwanda byagiye bizamuka binaba byiza kurushaho, hajemo no gufatanya n’abandi ngo barebe uko gukora neza uko bigenda bizamuka, twagiye tubibona rero biri ku rwego rushimishije.”
Uko iri murikagurisha riba buri mwaka rigenda ritera imbere niko benshi bagenda baryitabira kuva mu bihugu bitandukanye, kubwizo mpamvu hakaba hari umushinga wo kwagura aho expo izajya ibere ndetse ministri akaba yabigarutseho mu buryo burambuye ko hari ibyumba biri kubakwa kugira ubucucike bugaraga muri expo bubashe kugabanuka.
By: Bertrand Munyazikwiye