AmakuruPolitikiUncategorized

Eng. Sayinzoga yagizwe umuyobozi wa TI Rwanda

Eng. Sayinzoga Nkongoli Appolinaire yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda), asimbura Ingabire Marie Immaculée uherutse kwitaba Imana.

Itangazo uwo muryango wanyujije kuri X ku wa 20 Gashyantare 2026, rivuga ko Eng. Sayinzoga yashyizwe muri izo nshingano hamwe n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi y’uwo muryango mu matora yabereye mu Nteko Rusange ya TI Rwanda yateranye ku wa 15 Gashyantare 2026.

Riti “TI Rwanda yatoye Umuyobozi Mukuru wayo n’abagize Inama y’Ubutegetsi. Byabereye mu nama y’Inteko Rusange ya TI Rwanda yabaye ku itariki 15 Gashyantare 2026 yashyizeho Eng. Sayinzoga Nkongoli Appolinaire nk’Umuyobozi Mukuru Mushya w’Inama y’Ubutegetsi asimbuye nyakwigendera Ingabire Marie Immaculée.”

Eng. Sayinzoga yari asanzwe ari Visi Perezida wa Mbere w’Inama y’Ubutegetsi ya TI Rwanda, kuva mu 2015.

Amaze kandi igihe muri uwo muryango kuko kugeza mu 2025 yari umwe mu bagize Inama Njyanama yawo mbere y’uko agirwa Visi Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yawo, yongera kubitorerwa mu 2021.

Eng. Sayinzoga ni umuhanga mu bijyanye n’ubwubatsi (Engineering) ndetse ni umugenagaciro w’umwuga aho anayoboye Komisiyo y’Amatora mu Rugaga rw’Abagenagaciro (IRPV).

Yanakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) akuriye umushinga ujyanye n’ubwubatsi kuva mu 2013-2015.

Yabaye Umuyobozi w’Umushinga One Dollar Campaign kuva mu 2009-2012. Yakoze kandi mu Rugaga rw’Abikorera ndetse no mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP).

Eng. Sayinzoga yasimbuye Ingabire Marie Immaculée witabye Imana ku itariki 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi aho yari Umuyobozi Mukuru wa TI Rwanda kuva mu 2015 ndetse yari umwe mu bantu 20 bawushinze mu 2004.

Loading