Dr. Utumatwishima yahumurije urubyiruko Kubihano biri gufatirwa u Rwanda
Binyuze kurubuga rwe rwa X Mnistiri w’urubyiruko n’iterambere ry’abahanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje ubutumwa bukomeye buhumuriza abanyarwanda muri rusange, cyane cyane urubyiruko, bitewe n’ibihano biri kugenda bifatirwa u Rwanda harimo no guhagarika inkunga n’imiryango ya koreraga mu Rwanda itandukanye.

Ni ubutumwa bugira Uti. “Uko amakuru agenda atugeraho, cyane ajyanye n’ibihano (sanctions) kuri twe, urubyiruko mufite uko mubyakira gutandukanye, Hari abatangiye kugira impungenge zivanze n’ubwoba, bavuga ngo Imirimo iragiye (jobs) y’abakoraga muri NGOs, ibiciro ku masoko biziyongera n’ ibindi byinshi.”
Ubutumwa bukomeza bukomeza bugira Uti. “Ibyo nibyo kandi mufite ukuri muri comments, hari n’abatangiye kuvuga ngo ariko ko bose bihuje mu kuduhana, ubwo bose baratwanga, Aho twe ntitwaba turi babi, hari n’abatangiye kwibaza ngo ese ubu bizarangira ryari, Kuva 1959 (ivangura n’amacakubiri byakorewe Abatutsi), 1994 (Jenoside yakorewe Abatutsi), 2025 (Ivangura n’ubwicanyi bikorerwa Abatutsi muri Kivu).”
Ubutumwa burakomeza Uti. “Ngo ko abayobozi byananiye bari kujya kwa Grand-Frère bakamwereka proposal yo kumuha ibirombe by’amabuye y’agaciro (mineral deals), twebwe u Rwanda ubwo tuzajyanayo iki mu by’ukuri turi Abadaheranwa, inzara n’ubujyahabi byaturuka ku batatwumva cyangwa abirengagiza ukuri ntibizatugamburuza, mukomeze kwerekana ukuri kwacu nta kudohoka, ntabwo u Rwanda turi babi. Ukwishyirahamwekw’abanga u Rwandaku nyungu bahuriyeho, ntibiduhindura abanyabyaha, Ukuntu bashaka amabuye y’agaciro birenze kure kurengera uburenganzira bw’abavuga Ikinyirwanda muri Kivu.”
Ukuri k’u Rwanda kubangamiye deals (gahunda) za benshi. Nituramuka turetse gusobanura no kurwanira ukuri kwacu bizagira ingaruka no ku bazadukomokaho bose.Ingengabitekerezo ya Jenoside cyane yibasira abiswe abatusti ni umugambi wacuzwe imyaka myinshi, Abakomeza kuyikongeza bakomeje kurererwa mu mashyamba ya DRC no mu bihugu by’Iburayi (musome tweets za Jambo ASBL n’abayibamo murebe). Kurwanya iyi ngengabitekerezo ni forever (ni igihe cyose).
Mineral deals, Mu nama y’amabuye ho ntabwo tuzajyayo. Ariko abitwaza amabuye bazatsindwa n’umutima n’urukundo hagati yacu Abanyarwanda n’urukundo dukunda Perezida wacu. Hari umwe uherutse kubwirwa ngo, “Maze ucishe make dore nta mbaraga ufite (you don’t have the cards), bati nutwubaha ugasinya deal tukweretse uraba ubonye imbaraga, with us, you will have the cards (hamwe na twe uraba ufite ikarita), Twebwe (dufite ikarita yacu ni Paul Kagame) Twebwe we have our cards inPaul Kagame.

Ubu butumwa busoza buvuga ngo “Nta ntambara igomba kudutera ubwoba”.
Umwanditsi: Imena