AmakuruUburezi

Dr Utumatwishima Ubutumwa Yasibye Kuri X Bwamuteje Imihanda

Nyuma yaho amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta asohokeye buri wese ufite mwana wakoze akagira amanota meza yagiye amushima m’uburyo butandukanye hamwe n’inshuti n’abavandimwe, kubasoje umwaka wa 3 habaga harimo n’ibigo n’amasomo baziga ariko urujijo ruza kuza nyuma yo kubona hari amasomo umwana yatsinzwe ariko ugasanga ninayo bamuhaye kuzakomeza kwiga.

Ibi rero byageze no kuri Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Aho anyuze kurubuga rwe rwa X, yagize Ati. “Mubyeyi ukibona amanota y’umunyeshuri wumvise warira? Ni irihe somo yatsinzwe ukumva wamuryamisha hasi ukamukubita? Ukibona se ko bamuhaye kwiga Math na Physique kandi byose yarabonyemo zeru ntiwabonye ko abonye isomo?”

Minisitiri Utumatwishima yasoje ubu butumwa bwe avuga ko mugenzi we w’Uburezi “Gaspard Twagirayezu araza kubitangaho umucyo. Twihangane.”

Aha bikaba byari nyuma y’ikibazo cy’umunyeshuri wahawe kwiga PCB (Physics, Chemistry, Biology), kandi nyamara yarabonye zeru muraya masomo yose yahawe kwiga.

Bitihise rero Dr. Utumatwishima, yaje gusiba ubu butumwa maze biba intandaro yo kugarukwaho na benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bibaza icyamuteye gusiba ibyo yari yanditse.

By: Imena

Loading