AmakuruPolitiki

Dr. Ngirente Edouard Yongeye Kuba Minisitri w’ Intebe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kugira Dr. Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, amuha ububasha bwo kuyobora guverinoma.

Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yaho atorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu. Ni manda ye ya kane yarahiriye tariki 11 Kanama 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro nibyo byatangaje ko abaye Minisitiri w ‘Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama.

Itangazo ryaciye kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, rivuga ko nyakubahwa Perezida wa Repubila yashingiye ku  biteganywa n’Itegeko Nshiga rya Repubulika y’u Rwanda cyane mu ngingo ya 116.

Dr Ngirente w’imyaka 51, yahoze ari  Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yuko mbere aba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Murekezi Anastase muri Kanama 2017.

By: Imena

Loading