AmakuruUbuzima

Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mu gitondo ukibyuka

Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mu...

Igitondo utangiye neza niryo pfundo ryo kugira umunsi mwiza ndetse w’ingirakamaro k’ubuzima bwawe. Tugiye kubabwira ibintu ukwiye kwirinda gukora ako kanya ugikanguka.

1. Kunywa kawa mugitondo

Abantu benshi banywa ikawa nk’uburyo bwo kongera imbaraga mumubiri. Mu gitondo, umubiri uba ufite stress kandi kawa iba yifitemo Cortisol yongerera umbiri stress. Umuco wo kunywa kawa mu gitondo, uzatuma uba umunebwe ndetse umubiri wiyumvemo ubwoba. Iki kinyobwa giteza ibibazo iyo ugifashe mugihe mugifu ntakintu kirajyamo. Ubwo rero, mumasaha 3 ukimara kubyuka byaba byiza uretse kunywa ikawa.

2. Kuguma muburiri uri kuri SmartPhone

Hafi abantu bose ntibajya bashaka gushyira kure SmartPhones zabo, buri wese aba yumva yayiyegereza buri gihe. Usanga twirirwana nazo umunsi wowe, ndetse tukazishyira no mumashuka nijoro. Ni byiza ko igihe igiye kuryama Telefone uyishyira muri Airplane mode. Ibi bizatuma itagukangura kubera Notifications zitandukanye. Mu gitondo tugikanguka ako kanya, dufungura amaso icyambere dukora ari ukureba muri Telefone tureba Message batwoherereje cyane kuri Social Networks harimo nko kuri Whatsapp, facebook, instagram ndetse na Emails. Gusa iki ni igitekerezo kibi. Ni byiza kubyuka wumva utuje ndetse utekanye. Nibyiza ko mugihe ukangutse utagomba gukora kuri Telefone yawe mbere y’iminota 30. Ibi bizatuma usinzira neza nijoro kandi bigufashe gutangira imirimo y’umunsi neza kandi n’ingufu nyinshi.

3. Kwanga gufata Breakfast

Abantu benshi bakunze kuryamira, nyuma bakabyuka vuba vuba batinze, nuko bagatekera ibintu byose bahita bajya kukazi cyangwa mumirimo itandukanye bigatuma badafata ibyo kurya bya mugitondo, bakaza kurya bwakeye ngo mugitondo bumvaga badashonje. Ese kuki batatakaza igihe mugitondo barya? Ibi ni ukwibeshya cyane, mumasaha 2 ya mugitondo ukimara gukanguka, ni ngombwa gufata ibyo kurya kandi bifite ingufu cyane. Si ngombwa ko wumva ushonje kugira ufate Breakfast ihagije mu gitondo. Impamvu uba ugomba kurya nuko umubiri uba wakoresheje ½ cya Calories. Calories ni ingufu dukura mubyo tuba twariye. Mugihe utariye ngo ubone ingufu zihagije, umubiri wawe ntushobora kubona uburyo bwiza bwo gukoresha ibice by’imbere mumubiri wawe ndetse no gutuma ubushyuhe mumubiri wawe buguma kukigero kiringaniye. Ibi bikaba cyane mukugira imirimo uri buze gukora kumunsi uze kuyikorana ibakwe ndetse n’ingufu zihagije.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *