Cardinal Robert Francis Prevost yabaye Papa Leo wa XIV
Nyuma y’inshuro nyinshi z’amatora y’abakaridinali yabereye mu mujyi wa Vatikani ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025, hatangiye kugaragara umwotsi w’umweru, ikimenyetso cy’uko Papa mushya yamaze gutorwa. Abari bateraniye ku rubuga rwa Saint Pierre n’abari babikurikirana ku isi hose bishimiye iyo nkuru y’amateka.

Cardinal Robert Francis Prevost, w’imyaka 69, ni we watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika y’Isi yose, aba Umunyamerika wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uhawe inshingano z’ubushumba nk’Umushumba wa Kiliziya. Yahise ahitamo izina rya Papa Leo wa XIV, agendera ku muco w’abapapa guhitamo izina ribahagararira.
Izina “Leo” ryakoreshejwe n’abandi bapapa 13 bamubanjirije, harimo Papa Leo I, uzwi cyane ku izina rya Leo le Grand, wabayeho mu kinyejana cya 5 kandi akaba azwiho ubuyobozi bukomeye ndetse no kuba umwe mu batangije inyigisho z’ingenzi mu Kiliziya.
Amavu n’amavuko ya Papa mushya
Papa Leo wa XIV yavukiye mu mujyi wa Chicago, muri leta ya Illinois, ku wa 14 Nzeri 1955. Yize amashuri ye ya seminari ntoya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yiga muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye impamyabumenyi mu mibare n’igenamitekerereze (philosophy). Nyuma yakomereje mu myigire y’ubupadiri, yinjira mu murimo w’ubusaseridoti.
Mu mwaka wa 2023, Papa Francis witabye Imana vuba aha, yamugize Karidinali, amusigira Diyosezi ya Callao muri Peru.
Imyemerere n’icyerekezo cye
Papa Leo wa XIV azwiho kutemera guheza abantu ku ruhande. Mu butumwa bwe bwa mbere nk’Umushumba wa Kiliziya, yavuze ko:

“Kenshi twibanda ku kwigisha amahame (dogma), ariko tugasiga umurimo w’ingenzi: kwigisha abantu kumenya Yezu Kirisito icyo bivuze. Umurimo wacu ni ugukingura amarembo, tukagura amahema y’ukwemera, kugira ngo buri wese yumve ko yahawe ikaze muri Kiliziya.“
Ni ubutumwa bwashimishije abatari bake, cyane cyane abashaka ko Kiliziya irushaho kuba nzima, itanga icyizere ku bantu bose batandukanye.
Ibibazo bivugwaho
Nubwo amatora ye yakiriwe neza na benshi, bamwe bagaragaje impungenge bitewe n’inkuru yasohowe n’ikinyamakuru The Pillar mu 2024, ivuga ko hari abagore batunze urutoki abapadiri bo muri Peru, babarega ihohoterwa mu 2007 ubwo Cardinal Prevost yari umuyobozi wabo, ariko ko ngo nta gikorwa gifatika yakoze kuri ibyo birego. Nta kintu Papa Leo ubwe arabivugaho kugeza ubu.
Abanyamerika bishimiye intsinzi
Kuba Papa mushya akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakiriwe nk’intambwe ikomeye n’Abanyamerika benshi, babibona nk’ikirango cy’uko Kiliziya Gatolika iri kurushaho kwaguka no gutekereza ku buyobozi buturuka impande zose z’isi.

Yanditswe na Diane Uwanyirigira