Imyidagaduro

Cardi B n’umwe mubashyigikiye Kamala Harris ku mwanya wa Perezida

Umuraperi w’umunyamerika Cardi B yashyigikiye Visi Perezida Kamala Harris kuba umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi mu matora y’umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Cardi B, wari wavuze mbere ko Harris agomba kuba umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi nyuma y’impaka za Perezida Joe Biden n’umukandida w’Ishyaka ry’Abarepubulika Donald Trump, yishimiye amakuru avuga ko Biden atazigera yiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu agaragaza ko Kamala Harris wari umwungirije ashoboye.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Cardi B yanditse agira ati: “Nahoze mbivuga ko Kamala Harris agomba kuba umukandida wa 2024, najyaga mbona Donald Trump ari iterabwoba ryigendera, ariko noneho Joe Biden we nasanze ari ugutenguhwa gusa, nkurikije ibyo nabonye muri iyi manda ishize haba mu miyoborere y’imbere mu gihugu ndetse n’ububanyi n’amahanga byari bikwiye ko tubona undi mukandida. Kandi ni Kamala Harris”

Mu biganiro bitandukanye, Cardi B yakunze kugaragara avuga ko atazitabira amatora yo mu Gushyingo mu gihe abakandida bakomeje kuba Joe Biden, wo mu ishyaka ry’Abademokarate, ndetse n’uwamubanjirije, Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulika.

Joe Biden wari Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko atazigera atanga kandidatire mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo, ku Cyumweru tariki         21 Nyakanga 2024.

Loading