Byikorere Campaign yahinduye imitangire ya serivisi mu karere ka Nyarugenge
Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga,gahunda ya Byikorere Campaign yatangijwe na MINICT ku bufatanye n’ikigo Irembo Ltd yakomeje gutanga umusaruro ufatika mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu karere ka Nyarugenge,iyi gahunda yagejeje impinduka zifatika ku baturage no ku bayobozi b’inzego z’ibanze.INGANGARE ALEX,Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge,avuga ko iyi gahunda yagabanyije umubare w’abaturage bitabaza ibiro by’inzego z’ibanze:
“Mbere abaturage baratindaga ku biro,ariko ubu barabyikorera kuri Irembo.Abasaga ibihumbi 40 bamaze kubona serivisi bakoresheje telephone zabo.”

INGANGARE ALEX,Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge
Mukamana Claudine wo mu murenge wa Gitega yishimira ko atakijya ku biro kwishyura Mutuelle de Sante:
“Byikorere yatumye niga gukoresha Irembo.Ubu nishyura Mutuelle ndi mu rugo,nkanafasha abandi.”
Uwitonze Pascal,umucuruzi muri Nyamirambo,ashimira uburyo bwo gusaba uruhushya rw’ubucuruzi:
“Mbere twandikaga ku mpapuro,tugategereza.Ubu ndabikora kuri telephone,bitwara iminota mike.”
Murekatete Patricie,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa akarere ka Nyarugenge,avuga ko abaturage barimo kwifasha:
“Twahuguye abaturage 300.Ubu barigira kandi barigisha abandi.”
MINICT ibinyujije kuri Alice Mugiraneza,itangaza ko iyi gahunda izakomeza gukwirakwizwa binyuze muri Digital Ambassadors Program,nubwo hari imbogamizi z’imiyoboro y’itumanaho mu bice bimwe.Byikorere Campaign yatumye serivisi ziboneka byihuse,abaturage barigira,naho abayobozi bagahabwa umwanya wo kwita ku bindi bibazo by’iterambere.

Uwitonze Pascal[Umu ajenti atanga serivisi z’Irembo] na Mukamana Claudine ahabwa serivisi z’Irembo
By:Florence Uwamaliya
![]()

