Bwambere habayeho ubuhamya bw’abafite Virusi Itera Sida hakabonekamo n’urubyiruko rwiyemeje gufasha abandi batabyumvaga.
babana na virusi itera SIDA n’abafatanyabikorwa bemeza ko gufata imiti neza byatumye bagabanya virus mu mubiri wabo bakaba bageze ku rwego rwo kutanduza,haba mubashakanye cyangwa abo babyara, bakaba bashima Leta y’u Rwanda kuba idahwema kubagezaho imiti nta kiguzi, nabo bakazahesha ishema urwababyaye bakabasha kwihangira imirimo ibatera ibateza imbere bakaba babicyesha gufata neza imiti kugihe.
RRP+n’urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi Itera Sida,rwi shimirako kurubu bageze kukigero gishimishije cyi cyizere cyo kubaho ,doreko hafi yabose batarihuza abenshi babaga Aho bita muri salle ya kane(4)CHUK none bakaba bashimira Leta y’u Rwanda yabafashije kubona abaterankunga bakabazanira imiti,
Ibi byemezwa n’Umuyobozi wurwo rugaga Muneza Sylvie, Uyobora RRP+, avuga ko icyo bishimira nk’abantu bafite virusi itera SIDA, ko batagihezwa ngo bahabwe akato
,Agira Ati.”Mu myakaka yahise bamwe muritwe twabaga muri salle ya kane 4,muri CHUK ,ntacyizere cyokubaho Dufite ariko kurubu turashima Imana ko turiho Kandi kotumeze neza.”
Ibibyose Kandi tubishimira ubuyobozi bwacu budahwema kutwitaho umunsi ku munsi,natwe niyompamvu tudahwema gushakisha abafite Virusi Itera Soda tuberekako gufata neza kugihe imiti aringirakamaro kuko bamwe nibo Rwanda rwejo bagomba nabo gutanga umusanzu wubaka Igihugu cyacu
Dr Serumondo Jamvier ushinzwe indwara z’ibyorezo muri RBC, yatangaje ko impamvu ubukangurambaga kuri virusi itera SIDA bwatangiriye mu Mujyi wa kigali ari ukuba ariho hari ubwandu buri hejuru mu Rwanda aho bugeze kuri 4,3%.
Dr Serumondo yasobanuye ko impamvu y’ubu bukangurambaga bw’amezi 3 ari uguhuza imbaraga mu kurwanya VIH SIDA, kongera ubumenyi ku bijyanye na VIH SIDA ndetse no kumenya uko abataripimisha bahagaze.
Kugeza ubu mu Rwanda abantu ibihumbi magana biri n’amakumyabiri (220,000) nibo banduye virusi itera SIDA, muri bo abasaga ibihumbi mirongo itanu na bine (54,000) ni abo mu Mujyi wa Kigali, ku rwego rw’Afurika abafite virusi itera SIDA ni miliyoni 23,8, mu gihe ku rwego rw’isi ari miliyoni 37,7.
Dr. Serugendo yemeza ko ibipimo n’ubwo bimeze gutya ko harikizere ko urubyiruko arirwo ruzabigiramo uruhare rukomeye cyane mu gutanga umusanzu nkuko abyiyemeje ko muri 2030 Virusi Itera Sida izaba yarandutse Burundi ntabwandu bushya bwinjira.Ibikandi bishimangirwa na Habiyambere Damien na Yamukujije Solange batuye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, bashakanye umugabo afite virusi itera SIDA umugore ntayo afite, bemeza ko bamaranye imyaka itanu kandi babanye neza nta kibazo.
Habiyambere yatangaje ko yagize ubutwari bwo kubimubwira mbere y’uko babana agira amahirwe aramwemera, kandi nawe yaripimishaga asanga afite abasirikare bari hejuru ibyago byo kwanduza virusi itera SIDA ari bike.
Ati » Tumaranye imyaka itanu ubu dufite umwana n’undi arenda kuvuka, umwana wa mbere ameze neza ndetse n’umugore wanjye nta virusi itera SIDA afite, ibi byose mbikesha gufata imiti.”
Habiyambere atangariza itangazamaku yavuze ko yatangiye imiti muri 2009, ariko kuva yashakana n’umugore we babayeho neza mu bwumvikane ndetse agira inama abandi bagabo ndetse n’abasore ko igihe bamenye ko banduye virusi itera SIDA batabihisha abakunzi babo ko ahubwo bakwihutira kubibabwira babifashijwemo n’abaganga kugira ngo baramire ubuzima bwabo ndetse baniyongerere amahirwe yo kubyara abana badafite virusi itera SIDA.
Habinshuti Emile utangaza ko iyo ufata imiti neza ugira ubuzima bwiza kandi ugatanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.
Ati » Nari umuntu uhora mu bitaro, nari naramugaye, nararembye, abantu bose bampa akato, ariko gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yaraje ntangirana nayo, ubu navuye ku biro 45 ubu mfite ibiro 70, ndi umugabo witunze kandi witeje imbere, ndashimira leta yatwitayeho ikaduha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kandi ku buntu, nkaba ngira inama bagenzi banjye bose duhuje ikibazo gufata imiti neza kuko ari isoko y’ubuzima bwiza.
Carine n’umwe mu rubyiruko rwa bagenerwa bikorwa akaba aba mu karere ka kicukiro mu murenge wa Gahanga, Ashima Leta y’u Rwanda yabahaye icyizere cyo kubaho ubwo yabazaniraga imiti ,Aho Agira Ati.”Dufite ishyirahamwe tubamo tuganiriramo tukiga ubugeni ,kurubu buradutunze.”
Yakomeje agaragaza ko urubyiruko rudakwiye kwishora mu bishuko ibyari byo byose ahubwo ko bakwiye gushyira hamwe bakubaka Igihugu cyababyaye Kugeza ubu mu Rwanda abantu ibihumbi 220 (220,000) nibo banduye virusi itera SIDA, muri bo abasaga ibihumbi 54 (54,000) ni abo mu Mujyi wa Kigali, ku rwego rw’Afurika abafite virusi itera SIDA ni miliyoni 23,8, mu gihe ku rwego rw’isi ari miliyoni 37,7
By: Uwamaliya Florence