AmakuruPolitikiumuryango

Bwa mbere Mu itangazamakuru humvikanyemo ihohoterwa  rishingiye kugitsina rikorerwa abanyamakuru.

Mu Rwanda hari abanyamakuru b’igitsina gore bahamya ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwo bo batarifashisha  abanya mategeko ngo barege ababakoreye iryo hohoterwa cyangwa ngo bifashishe imiyoboro bakoreremo ngo babitangaze abo bagizi banabi  bashyirwe ahagaragara ngo nabo bakurikiranwe n’amategeko nkuko itegeko ribigena.

Tariki 15 Ugushyingo 2021 Mu nama yahuje abagore bafite ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda,  i Kigali, hagaraganjwe uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mu bitangazamakuru aho abagore bakora uwo mwuga bangana na 35% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no ku mubiri.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda ,(WMOC) Peace Hilary Tumwesigire,  yatangarije itangazamakuru  ko akenshi umunyamakuru ko ahohoterwa   ntabivuge   ngo abibwire bajyenzi be bomu  itangazamakuru kugirango birinde uwo muntu ndetse bana muganirize bamubwire ko ibyakora ko Atari byo .

Peace Hilary Tumwesigire Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abagore bafite ibitangazamakuru mu Rwanda ,(WMOC)

Yagize Ati.”akenshi  yaba abakobwa cyangwa abagore bahura n’ihohoterwa cyangwa Abagabo Banga kubivuga kugirango hatazagira umwe muri bagenzi babo umuvuguruza akamwita ko ariwe wabeshye.”

Aka asaba abanyamakuru kurushaho kuba abanyamwuga bagakora inkuru zicukumbuye barwanya iri hohoterwa rikorerwa ahantu hihishe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Byisenge Jeannette, yavuze ko igihe mu itangazamakuru haba hari ihohoterwa nk’iryo kandi ari wo murongo wifashishwa mu kwamagana ikibi byakoma mu nkokora gahunda yo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse nirindi iryariryo ryose.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Byisenge Jeannette

Yagize Ati “Mu itangazamakuru dusanzwe tuziko Ari umuyoboro wibinyuzwamo ibyifuzo by’abatura Rwanda niba rero aribo bahura n’ihohoterwa ndatecyereza ko kurirwanya bitazoroha kuko nabo harimo abaza hura naryo bakabiceceka  .” 

Yongeyeho ko nta muntu ukwiye guhura n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina  ngo abiceceke kuko acecetse  hazangizwa benshi Kandi Ari umuntu umwe ubungije yagakwiye gukurikirana agahanwa.Yasabye abayobozi b’ibitangazamakuru gufata iya mbere no gutanga umurongo wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitangazamakuru byabo bakabona kujya kurirwanya hanze imbere iwabo  ryarandutse  burundu kuko usanga ahanini Ari abakoresha cyangwa bajyenzi babo barikorera  ababagannye babashakaho ubifasha bwa kazi.Umuvugizi wa police y’u Rwanda Kabera John Bosco  yagarutse kubantu bahohoterwa baka biceceka ko bakwiye kuzajya bihutira kubwira abo bireba  .

Aho yagize Ati.”Umuntu uhohoterwa akabiceceka akarindira  ko abantu babimenya kugirango bamuvugire Kandi yagakwiye kwivugira sibyo.”

Umuvugizi wa police y’u Rwanda Kabera John Bosco 

Anaboneraho kumenyesha abantu Bose ko bafite uburenganzira bwo kubona umuntu uri guhohoterwa bakaba babimenyesha abo bireba amazi atararenga inkombe. 

Umuryango WMOC uvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridakorerwa abanyamakuru b’abagore 47% bahohotewe naho abagabo bangana na 24% bakorewe  hohoterwa binyuze mu mu magambo asesereza

Abanyamakuru b’abagore bahohotewe ku ihohoterwa rishingiye ku mubiri ni 35% mu gihe ab’abagabo ari 12.2%.

Ibi bikagaragaza  abiceceke ko aribo benshi kuko baba badashakako ajyenzi babo babimenya,akaba asaba ko buri muntu wese winjiye mu mwuga uwo ariwo wese ko akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango adahutazwa ejo agatakaza .

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *