Burundi: Leta yashyizeho umusanzu w’amatora ku banyeshuri
Leta y’u Burundi yatangiye ubukangurambaga mu banyeshuri kugira ngo batange umusanzu uzashyigikira amatora ateganyijwe umwaka utaha.
U Burundi burashaka miliyoni 38 z’amadolari yo kwifashisha mu matora nyuma y’uko bamwe mu baterankunga bakomeye nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagaritse zimwe mu nkunga kubera ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
The East African yatangaje ko ubwo hatangizwaga igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2018/2019, Leta y’u Burundi yasabye nibura buri munyeshuri ufite guhera ku myaka 16 gutanga umusanzu ungana na 1000 Fbu (amafaranga y’amarundi).
Perezida Pierre Nkurunziza ubwo yari ku ivuko rye mu Ntara ya Ngozi, yakomoje ku kuba abaturage benshi bakomeje gutanga umusanzu wo gushyigikira amatora kandi ngo imyiteguro iragenda neza.
Yagize ati “Benshi mu baturage nta kibazo bafite ku musanzu, kandi umusanzu usabwa abanyeshuri ni udufaranga duke.”
Icyakora, hari bamwe bagaragaje ko kwaka abana imisanzu bashobora kubifata nk’itegeko, bakayatanga atari ku bushake ahubwo ari ubwoba.
Umwe mu baturage b’i Bujumbura yagize ati “Baracyari bato, bashobora gutekereza ko nibaramuka bananiwe gutanga uwo musanzu byazabakururira ibibazo.”
Ayouba Bigirimana utuye i Bujumbura we si ko abibona. Avuga ko niyo umwana yananirwa kwishyura uwo musanzu asabwa, ababyeyi be babimufashamo.
Umusanzu wo gushyigikira amatora mu Burundi ushyirwa mu kigega cyashyizweho mu 2017.
Buri rugo rwasabwe gutanga nibura 2000 Fbu ( $1.2) kugira ngo haboneke miliyoni 38 z’amadolari zikenewe ngo amatora abe.
Kugeza tariki 30 Nzeri 2018, Guverinoma yatangaje ko icyo kigega cyari kimaze kugeramo imisanzu ingana 30,821,752,317 Fbu (Miliyoni 17 z’amadolari) harimo 4,228,800,483 Fbu (miliyoni 7.9 z’amadolari) yatanzwe n’abaturage mu gihe andi yavuye mu bagize Guverinoma n’abaterankunga.
Nta gihe ntarengwa cyashyizweho ariko Minisiteri y’Imari yatangaje ko yizeye ko igihe cy’amatora kizajya kugera amafaranga yabonetse.