Bugesera: Abashora Urubyiruko Mu Busambanyi Bongeye Kubaha Gasopo “Sugar Daddys’
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bakiri mu mashuri, rwasabye abashukisha bagenzi babo ibintu bagamije kubasambanya, bikabaviramo kurwara SIDA no guterwa inda zitateganyijwe kubicikaho mu maguru mashya.
Abanyeshuri bahawe ubutumwa bubashishikariza kwirinda SIDA.
Iki cyifuzo bagitanze, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ,cyari mu bukangurambaga mu Karere ka Bugesera, bugamije Kwigisha abanyarwanda n’ururbyiruko Kwirinda SIDA.
Nyirasafari Vestine w’imyaka 16, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Nyamata Catholic, avuga ko hari bagenzi be bahuye n’ibishuko bya ba Sugar Daddy, bibaviramo ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.
Ati“Ba Sugar Daddy ndababona, njye mfite ukuntu mbyitwaramo, ntibanshuke. Hari igihe aza akakujyana ahantu, akakugurira ariko nyuma yaho uhura n’ingaruka.”
Akomeza ati ” Hari abo twiganye ubu batari kwiga kubera ko bashutswe, baza guterwa inda. Ku ruhande rwanjye ba Sugar Daddy nabagira inama ko gushuka abana atari byiza kuko bigira ingaruka zitandukanye nyuma yo kuryoshya.”
Umumporeze Benithe, agaruka kuri ba Sugar Daddy yagize ati“ Ba sugar Daddy ntabwo babura, baba bahari ariko bitewe n’inyigisho tuba twakuye ku ishuri, ufite uburenganzira bwo guhitamo yego cyangwa hoya bityo ukaba wakwifata.”
Akomeza agira ati” Nzi bagenzi banjye bagiye bahura nabo, bikabagendekera nabi, hari abo nzi batwaye inda babizeza y’uko bazabaha ibintu bitandukanye.
Abenshi ni abagabo bakuze, ari n’ababyeyi bacu. Nabagira inama yo kujya bihesha agaciro, bamenye ko bari imbere y’abana. kandi ko niba uri Imbere y’umwana ukwiye kwihesha agaciro.”
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda Ndungutse Bikorimana, avuga ko itegeko ritazihanganira abasambanya abana, asaba abantu bakuru kwiyubaha.
Ati” Itegeko mu Rwanda rihana umuntu ushora umwana mu busambanyi, rirahari kandi ntabwo rijenjetse. Ikindi ni uko bagombye kugira ububyeyi, bakumva ko uwo mwana angana n’uwawe, wagombye kumufata nk’umwana wawe ariko iyo ubaye uwa mbere umushuka nkeka ko utaba ufite indangagaciro z’ubunyarwanda.”
Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa kunyurwa n’ubuzima babayemo bakirinda ibishuko bya Sugar Mammy na Sugar Daddy.
By: Uwamaliya Florence