Bruce Melodie yanyuze abakunzi b’umuziki we muri Uganda

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe 2022, Bruce Melodie yataramiye i Kampala mu gitaramo cyiswe ‘Blankets & Wine’ yahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhanzi wafashwaga n’itsinda rya ‘Symphony Band’ ryamucurangiraga ku rubyiniro, yigaruriye imitima ya benshi mu bakunda umuziki muri Uganda bari bitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki muri Uganda, gicurangwamo na DJ ukomeye muri Uganda w’Umunyarwandakazi, DJ Alisha.

Ni igitaramo cyabereye ahitwa Lugogo Cricket mu Mujyi wa Kampala aho uyu muhanzi yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Uncle Weffles wo muri Afurika y’Epfo, Nviiri The Story Teller wo muri Kenya, Spice Diana wo muri Uganda n’abandi banyamuziki bo muri Uganda.

Bruce Melodie yataramiye i Kampala nyuma y’iminsi mike akoranye indirimbo na Eddy Kenzo nubwo itarajya hanze.

Uyu musore si mushya mu muziki wo muri Uganda kuko yakoranye n’abandi barimo Sheebah Karungi indirimbo bise Embeerazo, Fik Fameica bakoranye iyitwa Appetit, Fille bakoranye iyo bise Hallo, Jamal bakoranye ‘Incwi’ na Music yakoranye na Radio wahoze muri Goodlyfe.

The Ben ni we muhanzi wo mu Rwanda waherukaga gutumirwa muri ibi bitaramo ngarukamwaka bibera i Kampala, aho yataramiye mu 2018.Bruce Melodie mu gitaramo cya ‘Blankets&Wine’ muri UgandaBruce Melodie yanyuze abakunzi b’umuziki we bitabiriye iki gitaramoAbakunzi b’umuziki basanzwe bazwiho kwitabira igitaramo cya ‘Blankets&Wine’ ari benshiBuri wese aba yifuza gucyura agafoto k’urwibutsoMuri iki gitaramo icyaka kiba cyahuye n’uruva gusenya

Icyo kurya kiba cyateguwe ku bwinshiAnne Kansiime yari mu bafana b’imbere muri iki gitaramo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *