BK igiye kujya iha abahanzi inguzanyo igera kuri miliyari 1 Frw nta ngwate
Banki ya Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yatangije gahunda yo kujya iha abahanzi inguzanyo igera kuri miliyari 1 Frw nta ngwate batanze mu rwego rwo kubafasha kuzamura ibikorwa byabo bikanabateza imbere.
Ni gahunda yiswe ‘BKreative’ yatangijwe ku wa 24 Gashyantare 2026, mu muhango witabiriwe n’abahanzi bo mu byiciro bitandukanye.
Mu gutangiza iyi gahunda, abahanzi batatu batanze umusanzu mu guhanga ikirango cya ‘BKreative’. Uwa mbere yahawe miliyoni 5 Frw, uwa kabiri ahabwa miliyoni 3 Frw, uwa gatatu ahabwa miliyoni 2 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko ibikorwa by’ubuhanzi biha akazi abantu benshi mu gihugu, ari yo mpamvu bahisemo korohereza ababirimo kugira ngo babone serivisi z’inguzanyo muri banki biboroheye kugira ngo ubuhanzi babuteze imbere.
Ati “Ibikorwa bijyanye n’abahanzi bitanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 100 mu gihugu, abahanzi ni abantu bakora akazi kabaha amafaranga ariko ibyo bisaba ko babona ayo bashoramo. Rero banki yashyizeho uburyo bwo kubafasha kubona inguzanyo nta ngwate kugira ngo bibafashe mu guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Tuzajya tubaha inguzanyo kugera kuri miliyari 1 Frw, ku bahanzi bamaze gutera imbere bafite ibikorwa bigaragara, bafite imiziki ku mbuga runaka cyangwa bafite amasezerano n’abafatanyabikorwa bakorana.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yavuze ko iyi gahunda igiye gukemura ikibazo abahanzi bagiraga cyo kubura igishoro kibafasha gukora ibikorwa byaba kinyamwuga.
Yagize ati “Iyi nkunga yatangijwe na BK izakemura ibintu byinshi, twebwe muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi twari tumaze igihe tuvugana n’abantu bakora mu mabanki n’abakora mu nzego zigenga, ikintu cyakundaga kugaruka mu bahanzi ni uko bavugaga ngo bafite ibitekerezo byinshi bafite n’amasoko bagezaho ibikorwa byabo, ariko bakabura igishoro cyangwa inkunga ibafasha gukora kinyamwuga kurushaho.”
“Kuba dufite ubufatanye na BK bizatuma ibintu byihuta kurushaho ariko ikindi kintu cyiza gihari muri iyi gahunda ni uko bazafatanya na BK Foundation kugira ngo bazamure n’ubushobozi bw’abahanzi kuko gutanga amafaranga ntabwo biba bihagije, ugomba gufasha umuhanzi kumenya ko amafaranga yahawe ari inguzanyo, ukamufasha kumenya uko azayabyaza umusaruro akazabasha no kuyishyura.”
Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci, yatangije Gen Z Comedy. Yavuze ko ikintu gikunze kubagora nk’abantu bari mu bikorwa by’ubuhanzi ari igishoro, gahunda ya Bkreative ikaba igiye kuziba icyo cyuho.
Ati “Aya ni amahirwe tubonye kuko ubusanzwe twajyaga twishakishiriza, tukikoramo kugira ngo tubone igishoro ariko ubu bazajya baduha inguzanyo nta ngwate. Bigiye kudufasha kwiteza imbere kurushaho. Kuri Gen Z Comedy bigiye kudufasha kujya dutumira abanyarwenya bo hanze tudategereje ko abafatanyabikorwa bacu batwishyura, kuko tuzajya tujya muri BK baduhe amafaranga, twishyure uwo munyarwenya, natwe nibatwishyura banki tuyisubize amafaranga.”
Mu gutanga iyi nguzanyo, hazajya harebwa ku bikorwa cyangwa se umushinga afite. Nk’uko bisanzwe ku zindi nguzanyo, bazajya batanga inyungu.

Gahunda ya BKreative yatangijwe na BK ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi

Umuhanzi Boukuru yasusurukije abitabiriye igikorwa cyo kumurika BKreative

Umuyobozi wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, hagati ya Angel Mutoni na Kivumbi King

Kivumbi ari mu bagaragaje ko kubura igishoro ari imbogamizi ku bahanzi

Ruzindana Eric ni we wegukanye miliyoni 5 Frw yo gutanga umusanzu mu gukora ikirango cya BKreative



Minisitiri Umutoni Sandrine yashimiye BK kuri gahunda yatangije yo gufasha abahanzi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye
Src:Igihe
![]()

