BasiGo igiye kugeza mu Rwanda imodoka nshya 28 z’amashanyarazi, zitwara ibintu n’abantu
Ikigo BasiGo, kiyoboye ishoramari mu modoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, cyatangaje gahunda yo kugeza imodoka nshya 28 z’amashanyarazi mu Rwanda muri Gicurasi 2025.

Izi modoka zije mu rwego rwo kuzu umubare wa 100 BasiGo yiyemeje kugeza mu gihugu muri 2025, mu rwego rwo gutanga ibisubizo birambye by’ubwikorezi budateza umwuka wangiza ikirere.
Izi modoka zizakoreshwa mu ngendo zo mu mijyi no hagati y’imijyi, bikaba bigamije gufasha abakoresha imodoka za rusange gusimbuza izisanzwe zikoresha lisansi cyangwa mazutu, ndetse no kongera ubwinshi bw’imodoka zitwara abagenzi mu buryo burambye.
Mu rwego rwo kwakira izi modoka nshya, BasiGo irimo no kwagura station yayo yo gucomekamo no gusana imodoka iherereye i Rwandex. Iyo station izaba ifite ubushobozi bwo gucomeka imodoka 25 buri joro hakoreshejwe umuriro wa megawati 1, ikazaba ari station nini kurusha izindi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ikigo BasiGo kandi kizarushaho kongera stations nshya z’amashanyarazi mu gihugu hose, by’umwihariko mu mihanda ikoreshwa mu ngendo zihuza imijyi. Ibi byose bizatuma imodoka zikora nta nkomyi, byiyongera ku masezerano ya BasiGo atanga serivisi zose zirimo:
- Kwishyura buhoro buhoro (Pay-As-You-Drive)
- Gukora service no gusana imodoka
- Ubwishingizi
- Igihe cy’imikorere kigera kuri 90%
gushaka ibisubizo bijyanye n’uburyo bwo gufasha abashoferi n’abashoramari kubona imodoka z’amashanyarazi ku buryo buboroheye.

Iki gikorwa gishya cyitezweho kugabanya imyuka ihumanya ikirere ingana na toni 3,000 buri mwaka, ndetse no kurema imirimo myinshi y’abanyarwanda mu nzego zitandukanye, harimo inganda, abashoferi, abatekinisiye n’abandi bazakorana n’izi modoka nshya.
Umwandisti wo ku Imena