Amakuru

Bangladesh: Urubanza rwa Sheikh Hasina rwabonewe umwanzuro

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ibyaha Bikomeye n’Iterabwoba (ICT-1) rwa Bangladesh rwatangaje umwanzuro w’uru rubanza ruregwamo Sheikh Hasina, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, n’abandi bayobozi babiri bakomeye bo mu butegetsi bwe. Uru rubanza, rwakurikirwaga n’amaso ya benshi mu baturage no mu isi yose, rufatwa nk’intangiriro nshya mu mateka ya politiki y’iki gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu n’uruhare rw’abayobozi bakuru mu gukoresha imbaraga z’umutekano.

Sheikh Hasina, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh

Sheikh Hasina na bagenzi be baregwaga ibyaha by’ubwiyandarike (crimes against humanity), birimo kwemeza ikoreshwa ry’amasasu mu guhosha imyigaragambyo ya 2024, izwi nka “July Uprising”, aho abantu basaga 1,400 baguye kandi abandi ibihumbi bagakomereka. Ubushinjacyaha bwerekaga urukiko ko mu gihe cy’iyo myigaragambyo, ingabo n’abapolisi bakoresheje uburyo budasanzwe burimo intwaro ziremereye, nk’amasasu yo mu bwoko bwa sniper, ibisasu, ndetse n’amarasasinga ava mu byombo by’indege (helicopters). Ibi byose byavugwagamo uruhare rwa Hasina nk’umuyobozi wari ufite ijambo rya nyuma ku mutekano w’igihugu.

Abo bareganwa na Hasina ni Asaduzzaman Khan Kamal, wahoze ari Minisitiri w’Umutekano n’Ubutegetsi bw’imbere, na Chowdhury Abdullah Al-Mamun, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP). Bombi bashinjwaga ko bari abafatanyacyaha mu gutanga amabwiriza yo gukoresha imbaraga ndengakamere, gufunga abantu ku ngufu no kwica abigaragambyaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwanzuro watangajwe mu gitondo, mu rukiko ruba rufite umutekano ukomeye. Abacamanza batatu bari ku rubanza, bakuriwe na Justice Md Golam Mortuza Mozumdar, basomye icyemezo cyabo ku mugaragaro, ndetse n’andi makuru mpuzamahanga yakurikiranaga mu buryo butaziguye. Kuri uyu munsi, inzira zose zerekeza ku rukiko zari zifunze, amashami ya polisi n’ingabo atangira gucunga umutekano w’abantu bashobora kwigaragambya.

Abashyigikiye Hasina bavuga ko uru rubanza ari urwita politiki, rufite intumbero yo kumubuza kongera kugaruka ku butegetsi, cyane ko yari umwe mu banyapolitiki bafite imbaraga mu karere. Ariko abaharanira uburenganzira bwa muntu bo babibona nk’intsinzi y’ubutabera, bavuga ko ari urugero rutanga icyizere ko abayobozi bakuru bashobora kubibazwa igihe habaye ihungabana ry’uburenganzira bw’abaturage.

Uru rubanza rushobora guhindura isura ya Bangladesh ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu birebana n’ubutabera, imiyoborere n’imibanire n’amahanga. Nubwo Hasina na bagenzi be bafite uburenganzira bwo kujurira, uyu mwanzuro ushyira igihugu mu gace gashya k’amateka karimo impinduka zikomeye zishobora kuramba.

By:Florence Uwamaliya 

Loading