Bangladesh irasaba Myanmar gucyura impunzi byihuse
Minisitiri w’intebe wa Bangladesh yasabye akomeje ubutegetsi bwa Myanmar, gucyura impunzi ziganjemo aba Islamu b’aba Rohingya babarirwa mu bihumbi amagana bahunze ubwicanyi buri mu karere ka Rakhine.
Ubwo yavugiraga ijambo munkambi y’impunzi, Sheikh Hasina yasabye akomeje ubutegetsi bwa Myanmar kurebera hamwe icyo kibazo kandi kigatekerezwa muburyo bw ‘umutima wa kimuntu, aha akaba yagaragaje ko inzirakarengane arizo zirimo gutakaza ubuzima.
Aba Rohingya 370.000 nibo bamaze kwambuka umupaka bakiza amagara yabo nyuma y’igihe kingana n’ukwezi kumwe ubwicanyi bwadutse mu gihugu cyabo.
Igisirikare cya Myanmar kivuga ko gihanganye n’abarwanyi b’aba Rohingya, kigahakana ko nta muturage gihohotera.
Ariko benshi mu bahunga bavuga ko ibitero bya gisirikare bikorwa hagamijwe kwihimura ku bitero by’abagwanyi b’aba Rohingya byakozwe Tariki 25 z’ukwezi kwa munani,aha bikagaragara ko imbaraga nyinshi zirimo gukoreshwa arizo nyirabayazana y’ubwicanyi bw’indengakamere bwiyongeraho no gutwika amazu kugirango abayatuyemo bahunge.