Australia: Ibitangazamakuru uyu munsi byasohoye ibinyamakuru bitariho inkuru
Ibitangazamakuru bikomeye ndetse bimwe binahanganye ku isoko muri Ausralia byakoze ibintu bidasanzwe bigaragaza ubumwe bisohora ibinyamakuru imbere bitariho inkuru mu kwamagana kubangamirwa.
Ibinyamakuru icyenda uyu munsi byose byasohoye ibinyamakuru imbere biriho imirongo y’umukara gusa na ‘cachet’ yanditseho ngo “ibanga”.
Ibi babikoze mu rwego rwo kwamagana amategeko mashya abanyamakuru bavuga ko abangamiye gutara no gutangaza inkuru, kandi yimakaza “umuco wo guhisha” mu gihugu.
Guverinoma yatangaje ko ishyigikiye itangazamakuru ariko “nta muntu uri hejuru y’amategeko”.
Mu kwezi kwa gatandatu, polisi yateye ku biro bya Australia Broadcasting Corporation (ABC) ndetse no ku rugo rw’umunyamakuru wa News Corp Australia, ibintu abantu bamaganye.
Amashyirahamwe y’abanyamakuru avuga ko ibi bitero byakozwe kubera inkuru zariho zitegurwa zimena amabanga.
Ayo akaba ari ibyaha by’intambara n’ibivugwa ko hari inzego z’ubutegetsi zigenzura kandi zigakora ubutasi ku buzima bwite bw’abaturage.
Iki gikorwa cy’ibinyamakuru uyu munsi cyashyigikiwe kandi na za televiziyo nyinshi, amaradiyo n’ibitangazamakuru byandikwa kuri Internet.
Michael Miller, umuyobozi mukuru wa kompanyi ya News Corp Australia ifite ikinyamakuru The Daily Telegraph yashyize kuri twitter ifoto igaragaza uko ibinyamakuru byasohotse bisa uyu munsi
Yanditseho ati: “Ni ibiki bari kugerageza kumpisha?”.
Kompanyi ya Nine ifite ikinyamakuru Sydney Morning Herald, mukeba wa Daily Telegraph, nayo yasohoye ikinyamakuru kimeze gutya.
Umuyobozi mukuru wa ABC David Anderson we yagize ati: “Australia yugarijwe no kuba demokarasi yo mu ibanga ku isi”.
Ejo ku cyumweru, guverinoma ya Australia yashimangiye ko bishoboka ko hari abanyamakuru batatu bazakurikiranwa nyuma y’ibyo polisi yababonyeho.
Minisitiri w’intebe Scott Morrison yavuze ko ubwisanzure bw’itangazamakuru ari ingenzi muri demokarasi yabo, ariko igihugu kigomba no kugendera ku mategeko.
Ati: “Ibyo bireba njyewe, umunyamakuru wese, cyangwa undi uwo ariwe wese”.
Abanyamakuru bavuga ko mu myaka 20 ishize hatowe amategeko abangamiye gucukumbura kw’itangazamakuru, ibi bikabuza abaturage “uburenganzira bwo kumenya”.
Kuva mu mwaka ushize hatorwa itegeko ryo kurwanya ‘ubutasi’ ibitangazamakuru byakomeje kugaragaza ko bibuzwa gukora ku makuru akomeye areba ubuzima bw’igihugu.
Src:BBC