Angola: Isabel dos Santos ashobora kuzaryozwa umutungo bivugwa ko yanyereje
Umugore wa mbere ukize muri Afurika akaba n’umukobwa w’uwari Perezida wa Angola, Jose Eduardo Dos Dantos, kuva mu 1979 kugeza mu 2017, arashinjwa kunyereza umutungo wa leta n’iyezandonke.
Intumwa Nkuru ya Leta ya Angola, Helder Pitta Gros, yavuze ko ibyaha Isabel dos Santos, ashinjwa ari ibyo yakoze ubwo yayoboraga sosiyete y’igihugu itunganya amavuta ya Sonangol.
Yasabye Isabel dos Santos gusubira muri Angola akaburana ku byaha aregwa. Kugeza ubu ariko we akomeje guhakana ibyo ashinjwa byanagaragaye mu nyandiko zavumbuwe vuba aha.
Isabel dos Santos uba mu Bwongereza, yabwiye BBC ko agifite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora Angola.
Ubushinjacyaha burashaka kugaruza miliyari imwe y’amadolari Isabel dos Santos n’ibigo bye bashinjwa kunyereza muri leta.
Pitta Gros yagize ati “Isabel dos Santos arashinjwa imicungire mibi y’umutungo no kuwunyereza mu gihe yari ayoboye Sonangol”.
Avuga kandi ko Isabel dos Santos ashinjwa iyezandonke, gukoresha igitinyiro, konona imiyoborere, guhimba inyandiko ndetse n’ibindi byaha by’ubukungu.
Ubutegetsi bwa Angola ubu burimo gukora iperereza ku byaha Isabel dos Santos, akekwaho kugira ngo bubashe kumujyana mu nkiko. Hari kandi n’abandi bantu batanu bakekwa muri iyi dosiye basabwe gusubira muri Angola.
Ubushinjacyaha bwa Angola buvuga ko Isabel dos Santos ntadasubira muri Angola ku bushake, azashyirirwaho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi.
Isabel Dos Santos yagizwe umuyobozi mukuru wa Sonangol muri Kamena 2016 na Se. Yirukanywe mu 2017 n’uwasimbuye Se, Perezida Joao Lourenço.
BBC yagaragaje ko Isabel Dos Santos ubwo yavaga kuri uyu mwanya, yasinye inyandiko yemeza ko muri iyi sosiyete havanwamo miliyoni 58 z’amadorali akishyurwa ikigo, Matter Business Solutions, gikorera i Dubai gisanzwe gikora ibikorwa by’ubujyanama.
Isabel Dos Santos yavuze ko nta nyungu yari afite muri iki kigo cyo muri Dubai, gusa amakuru yaje kumenyekana ni uko cyayoborwaga n’umuyobozi ubwe (Isabel) yari yarishyiriyeho.
Izi nyandiko kandi zigaragaza uburyo uyu mugore yabonye umutungo biciye mu kigo gicuruza amavuta cyo muri Portugal cyitwa, Galp yaguzemo imigabane.
Izi nyandiko zigaragaza ko yaje kwishyura gusa 15% bya miliyoni 70 z’amadorali yagombaga kukigurwamo, izindi 63 zikaba zitanzwe n’iyi sosiyete yari ayoboye.