Andrew wahoze ari Igikomangoma cy’u Bwongereza yafunzwe
Polisi yo mu Bwongereza yataye muri yombi Andrew Mountbatten-Windsor wahoze ari Igikomangoma, ukekwaho gukoresha nabi ububasha yari afite.
Andrew wujuje imyaka 66 y’amavuko uyu munsi ni umwana wa Elizabeth II wabaye Umwamikazi w’u Bwongereza, akaba murumuna w’Umwami w’iki gihugu, Charles III.
Uyu mugabo yirukanywe ibwami nyuma y’aho aketsweho gukorana na Jeffrey Epstein wahamijwe ibyaha bifitanye isano no gushora abana b’abakobwa mu busambanyi. Ni icyemezo cyaharuye inzira yo kumukurikirana mu butabera.
Polisi ikorera mu karere ka Thames Valley yasobanuye ko yafatiye Andrew mu gace ka Norfolk mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, mu gihe ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha ububasha yari afite.
Yasobanuye ko Andrew afunzwe mu gihe urugo rwe ruri muri Norfolk n’ururi Berkshire ziri gusakwa, bijyanye n’iri perereza ryatangiye nyuma yo gukora ubusesenguzi bwimbitse ku myitwarire y’uyu mugabo.
Umusesenguzi mu bikorwa by’umutekano, Danny Shaw, yatangarije BBC ko iyo umuntu atawe muri yombi muri ubu buryo, afungwa by’agateganyo igihe kiri hagati y’amasaha 12 na 24, akamenyeshwa ibyaha akurikiranyweho cyangwa se ntabimenyeshwe mu gihe iperereza rizakomeza.
Kuri Andrew, Shaw adashobora gufungwa amasaha arenze 96 kandi ko na byo byaba bishingiye ku cyemezo cya Polisi cyangwa se urukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha.
Shaw yasobanuye ko Andrew afungirwa muri kasho ifite ibyangombwa by’ibanze birimo igitanda n’ubwiherero, aho ategerereza abapolisi bamuhata ibibazo. Ntabona ko afatwa nk’umuntu wihariye kuko atakiri Igikomangoma.
![]()

