AmakuruPolitikiUncategorized

Ambasaderi wa Turikiya muri Uganda ashobora kuzira ikanzu yambaye mu birori

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Turikiya yahamagaje Ambasaderi w’icyo gihugu muri Uganda, nyuma y’ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yambaye nk’abagereki ba kera.

Ambasaderi Sedef Yavuzalp yafotowe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2018 i Kampala ubwo yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 95 Turikiya imaze ibonye ubwigenge.

Kuri uwo munsi, Sedef yafotowe yambaye ikanzu y’umweru yarengejeho umwitero n’urugori rubengerana nka zahabu mu gahanga, bisa n’imyambarire y’umwamikazi wo mu Bugereki bwa kera uzwi nka Helen of Troy wateje intambara yiswe Trojan War kubera ubwiza bwe.

Kuri iyo foto kandi hagaragaraho umugabo uri iruhande rwa Ambasaderi Sedef, yambaye umwitero, ku mutwe we hariho ikizingo cy’indabyo imyambaro izwi nka Toga, byagereranyijwe n’imyambarire y’ikigirwamana cy’Abagereki Zeus.

Iyo foto yarakaje cyane impirimbanyi za demokarasi muri Turikiya, zagaragaje ko ari nk’agasuzuguro kwambara iyo myenda ku munsi nk’uwo w’ubwigenge.

Ibyo babihera ko iyo tariki ariyo baboneyeho ubwigenge, nyuma y’urugamba rwo kwikura mu maboko y’Abagereki n’Abanyaburayi bari bamaze imyaka hafi itanu basenye ubwami bwa Ottoman.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko yatangiye iperereza kuri iyo myambarire.

Yagize iti “Icukumbura ryihuse ryahise ritangira nyuma y’itangazwa ry’ariya mafoto ya Ambasaderi wacu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.”

Iryo tangazo ryakomeje rivuga ko ambasaderi Sedef yahise ahamagazwa kugira ngo atange ibisobanuro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlüt Çavuşoğlu, nawe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko uyu ambasaderi yahamagajwe.

Sedef yari amaze imyaka itanu ari Ambasaderi wa Turikiya muri Uganda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *