AmakuruUbuzima

Amashyuza: Ibisigaramatongo by’ibirunga byahindutse isoko y’ubuzima

Rubavu – Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Nyamyumba, amazi ashyushye asohoka mu rutare aturuka mu nda y’Isi atanga ubuzima, amahoro n’iterambere. Aha hantu hazwi nka Amashyuza ya Rubavu ni kimwe mu bintu byihariye u Rwanda rufite, bikurura abantu b’ingeri zose ,kuva ku bakeneye koga mu mazi avura, kugera ku bashakashatsi bashaka kumenya ibanga ryayo.

Amashyuza asohoka aturuka mu myobo y’ubutaka iri munsi y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamulagira. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Bavariya Environmental Unit  bakabihurizajo n’inzobere zo mu Rwanda zishinzwe ibyogupima amazi, bwerekanye ko amazi afitemo ubushyuhe buri hagati ya 47°C na 55°C.

Abahanga bo muri Bavariya Unit bavuze ko bazakomeza kugenzura uburyo ayo mashyuza asohoka n’ingaruka zayo ku butaka n’amazi. Bavuga ko mu gihe azitabwaho neza, ashobora no gufasha u Rwanda mu mishinga y’ingufu zisubira.

Umunyabumenyi, Dr. Karl Müller, yavuze ati:

“Twabonye ko aya mashyuza ari isoko kamere y’ubushyuhe buturuka mu butaka bwo mu nda y’Isi. Aha ni ahantu h’ingenzi ku rwego rwa Afurika, kuko hafite ubushyuhe buhoraho kandi budahindagurika cyane.”

Ku marembo y’amashyuza, hagaragara abantu benshi bamwe bambaye imyenda yoroshye, abandi bitwaje ibikapu n’isabune

n’amasume. Amazi y’amashyuza asohoka avubuka mu rutare, agasohoka afite umwotsi mwinshi, asa n’ayo bashyizemo umuriro.

Karirosi Claude n’umurobyi  abukotera muricyo kiyaga  yemeza ko Amafi bafungura  abaraho aba yayarobye ,hafi yaho bogera,ko ntacyangiza ku Kiyaga cya Kivu  gihari, amazi y’amashyuza ahita yivanga n’ay’ikiyaga agatakaza ubushyuhe  bigatuma ibinyabuzima byo mu mazi bitahungabanywa.

Ku marembo y’amashyuza, hagaragara abantu benshi bamwe bambaye imyenda yoroshye, abandi bitwaje ibikapu n’isabune n’amasume. Amazi y’amashyuza asohoka avubuka mu rutare, agasohoka afite umwotsi mwinshi, asa n’ayo bashyizemo umuriro.

Mukandoli Vestine, utuye hafi ya mashyuza  aganira n’ikinyamakuru Imena, avuga ko ajya   mu  mashyuza buri cyumweru.

Agira Ati .“ Mbere Ntarajya  mu Mashyuza  narwaraga umuvuduko ,n’imitsi,Kuva ngezemo mba numva umubiri wose uhutse. Amazi ashyushye amvura imitsi, n’uburibwe bugashira  n’umuvuduko waragabanutse,n’Abandi bajyayo babifata nk’imigenzo yo gusukura umutima n’umubiri.”

’Niyonzima Elias, umucuruzi ukorera hafi aho, bavuga ko ayo mazi yahinduye ubuzima bwabo.

Yagize Ati.“Abashyitsi baza hano buri munsi. Tugurisha ibiribwa, amazi yo kunywa, n’ibikoresho by’isuku  no kubatazanye ibyo bogana turabibaha dufite iby’abagabo n’abagore ndetse n’abana ,Amashyuza yatugize abacuruzi, kandi yaduhaye imirimo.”

 Uwimana Pascaline  n’uwureberera amashyuza asobanura agira Ati.”

“Abantu baza hano baba bashaka kuruhuka no gutuza nyuma y’imirimo myinshi baba bakoze , Dufite abakozi bize massage, dukoresha uburyo bwo gukomeza imitsi  no kuyifungura no kongera umubiri imbaraga. Ntabwo ari koga gusa, ni ubuzima bushya.” Abantu bakura mu mashyuza.

Mu gice cy’ahateganye n’amashyuza, hari Centre de Bien-Être Naturel Rubavu, ahahurira ubuvuzi gakondo n’ubumenyi bugezweho. Aha abantu baba barangije koga mu mashyuza bahabwa massage y’ubuzima ikorwa n’abakozi bize mu bijyanye n’ubuzima n’imitsi.

Mu gihe abandi bagana amashyuza mu rwego rwo gusukura cyangwa kwivura, hari n’abahajyayo bitewe n’umuco. Bimwe mu bihugu byo mu karere byemera ko ayo mazi atanga amahirwe n’akanyamuneza k’umutima bakayifashisha mu birori by’ubukwe, cyangwa mu gusaba umugisha.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko aya mashyuza agomba kurengerwa nk’umutungo w’igihugu, kuko ari isoko y’ubuzima n’iterambere. Abayobozi bahamya ko aya mazi ari igihangano cy’Imana gikwiye kwitabwaho.

Prosper Mulindwa,Ubuyobozi bw’Akarere  yagize Ati”.Aya mashyuza ni impano itagira uko isa. Afasha mu buvuzi, atanga akazi, kandi ni isoko y’ubukerarugendo.” Tugomba kuyabungabunga kugira ngo azahoreho,” 

By:Florence  Uwamaliya 

Loading