Amabwiriza y’ Ingirakamaro ku Bahinzi b’ Ibirayi, “Uburyo Bwiza bwo Kongera Umusaruro”
Mu Rwanda, ibirayi ni kimwe mu bihingwa by’ibanze, kandi bifite uruhare rukomeye mu kurwanya inzara no kuzamura ubukungu bw’abahinzi. Gafaranga Joseph, umuhinzi wabigize umwuga wo mu Karere ka Musanze, atanga inama ku bantu bose bifuza guhinga ibirayi mu buryo bw’umwuga, bugezweho kandi butanga umusaruro utubutse.
Inama Z’Ingenzi mu Buhinzi bw’Ibirayi
Gukoresha Imbuto Nziza Yarobanuwe Gafaranga asobanura ko imbuto nziza ari urufunguzo rw’umusaruro mwiza.
Ati, “Abahinzi bagomba guhitamo imbuto yarobanuwe kandi ifite ubuziranenge, byemejwe n’inzego zishinzwe ubuhinzi. Izi mbuto zigira ubushobozi bwo guhangana n’indwara n’ibyonnyi, bityo bigatuma zizana umusaruro mwiza.”
Gukoresha Ifumbire y’Imborera Ifumbire y’imborera ni ingenzi mu gutunganya ubutaka no gutuma ibihingwa bikura neza. Gafaranga agira Ati, “Ifumbire y’imborera yitaweho neza ituma ubutaka bugumana imyunyu ngugu, bityo ibihingwa bigakura neza.”
Gafaranga yakomeje yibutsa ko ifumbire y’imborera ikiri nke mu Rwanda, aboneraho asaba abahinzi kuyitunganyiriza ku bwinshi no kuyikoresha neza.
Gusimburanya Imyaka Gusimburanya imyaka ni uburyo bwo guhinga imyaka itandukanye ku murima umwe mu bihe bitandukanye, bigafasha ubutaka kugumana imbaraga. Gafaranga avuga ko guhinga ibirayi mu murima umwe buri gihe bitera ubutaka kubura imyunyu ngugu, bigatuma umusaruro ugabanuka. Kugira ngo ibi birindwe, umuhinzi agomba guhinduranya ibihingwa, urugero agahinga ibishyimbo cyangwa ibigori nyuma yo gusarura ibirayi.
Kubahiriza Intera Hagati y’Ibiti Mu gutera ibirayi, abahinzi bagomba gusiga intera ihagije hagati y’ibiti. Gafaranga asobanura ko kubikora bituma ibirayi bikura neza kuko biba bifite umwanya uhagije wo gukura bitisunganye, bityo bikabyara umusaruro mwiza kandi mwinshi.
Imbogamizi Mu Buhinzi bw’Ibirayi
Ibiciro By’Inyongera-Musaruro Gafaranga agaragaza ko ibiciro by’ifumbire n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi byazamutse ku kigero cyo hejuru, bituma abahinzi bato bahura n’imbogamizi mu kubona inyungu. Bityo none ubu Abenshi bahingira gusa guhaza imiryango yabo aho guhinga kinyamwuga.
Ubucucike mu Mirima Kubera ubuke bw’ubutaka, abahinzi benshi bahinga ibirayi byinshi ku buso buto. Ibi bituma ibirayi bitabona umwanya wo gukura neza, bigateza indwara n’ibyonnyi byibasira imyaka.
Kudakurikirana Ubwiza bw’Umusaruro Gafaranga anavuga ko ibirayi byasaruwe nabi cyangwa bidafite ubuziranenge bishobora kubora vuba cyangwa bikagira ibibazo mu isoko. Aha asaba abahinzi guharanira gukura ibirayi igihe cyabyo, nukuvuga ngo uwahinze ibirayi agomba kubisarura byeze neza.
Ibisubizo na Porogaramu Zashyirwa mu Bikorwa
Kwigisha Abahinzi: Abahinzi bakwiye guhabwa amahugurwa ku buhinzi bugezweho, cyane cyane ku bijyanye no guhitamo imbuto nziza, gutegura ifumbire y’imborera, no gusimburanya imyaka.
Guteza Imbere Ifumbire y’Imborera: Leta n’abafatanyabikorwa mu buhinzi bakwiye guteza imbere gahunda zituma ifumbire y’imborera iboneka ku bwinshi no ku giciro gito, bituma buri muhinzi abasha kuyikoresha.
Kongera Ubushobozi bwo Kubika Umusaruro: Gashyirweho uburyo bugezweho bwo kubika ibirayi byasaruwe kugira ngo birusheho kumara igihe kirekire bitangiritse. Ibi byafasha abahinzi kubona inyungu nyinshi ku masoko.
Gafaranga Joseph yasoje agira Ati, “Abahinzi bagomba kwita ku buryo bategura ubutaka n’uko batera imbuto, bakanamenya gukoresha ifumbire y’imborera no gusimburanya imyaka. Ubu buryo nibwo buzafasha kongera umusaruro w’ibirayi no kuzamura imibereho yabo.”
Mu gihe buri muhinzi akurikiranye izi nama kandi akazishyira mu bikorwa, u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka nk’igihugu gifite umusaruro mwiza w’ibirayi, kandi abahinzi bagire uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Umwanditsi: Bertrand Munyazikwiye