Akamaro k’Ipapayi mu Buzima n’Ubuvuzi Gakondo
Ipapayi ni urubuto rukunzwe cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu, kubera uburyohe bwarwo ndetse n’imbaraga rifitiye umubiri. Ntiri ibiribwa gusa, ahubwo ni n’umuti gakondo umaze imyaka myinshi ukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

- Amababi y’ipapayi: Akoreshwa mu kuvura ibicurane, impiswi no gukiza indwara zifata mu maraso. Abantu bamwe bayateka bakanywa amazi yabyo, bityo bigafasha mu gusukura amaraso no kongera ubudahangarwa.
- Ibirungo byo mu mbuto (imbuto z’imbere mu papayi): Mu buvuzi gakondo zikoreshwa mu kurwanya udukoko two mu mara, cyane cyane inzoka.
- Umuti w’uruhu: Abantu bamwe bakoresha umutobe w’ipapayi bashyira ku ruhu kugira ngo bakize ibiheri cyangwa bagire uruhu rwiza.
- Umushongi w’imbuto zitarashya: Ukoreshwa mu kongerera abagore ubuki no gufasha mu kwiyongera k’amata ku babyeyi bonsa.
- Ririmo vitamin C na A, bigafasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.Rifite enzyme ya papaïne ituma ibiryo byoroha gusya, ikaba ifasha cyane abafite ikibazo cy’indigestion.Rifite antioxidants zifasha kurinda kanseri n’indwara z’umutima
- Tugiye fibres nyinshi zituma igogorwa rikora neza, bityo rigafasha kurinda impatwe.
Mu Rwanda, ipapayi riboneka henshi mu turere two mu misozi miremire n’ahantu hashyushye. Abantu benshi barirya nk’imbuto isanzwe, abandi barikoresha mu gukora imitobe. Hari n’abarishyira mu biryo nka salade cyangwa barikoresha mu guteka inyama kugira ngo zorohe neza.
Ipapayi ni impano y’agaciro ku buzima bw’umuntu. Uretse kuba isoko y’intungamubiri zifasha mu mikorere y’umubiri, rifite n’akamaro gakomeye mu buvuzi gakondo gakoresha amababi, imbuto n’umutobe waryo. Kurya ipapayi kenshi ni inzira nziza yo kugira ubuzima buzira umuze, no kwifashisha kamere mu kwivuza.

By:Florence Uwamaliya