Airtel yatangije gahunda ya ‘Kandagiricyuma’ aho izajya ihemba moto abakiriya bayo
Kigali, Nzeri 2020 Airtel Rwanda yatangije gahunda yo gutanga ibihembo aho abakiriya b’abanyamahirwe bazajya bahabwa moto buti cyumweru mu gihe baguze byibura ama inite ya FRW 250 mu cyumweru.
Iyi gahunda yiswe Kandagiricyuma, igamije gukangurira abakiriya gukomeza gukoresha serivise zihendutse za Airtel banihesha amahirwe yo kwinjira muri tombola ya buri cyumweru bakaba batsindira imwe muri moto zigera ku 8.
Avuga kuri iyi gahunda, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla yagize ati “Twatangije iyi gahunda mu rwego rwo guha ibyishimo abakiriya bacu b’abanyamahirwe. Twishimiye ibihe tugezemo tukaba twizera ko iyi gahunda izatuma abakiriya bacu barushaho gukomeza gukoresha serivisi zacu bakaba babona amahirwe yo gutsindira moto nshashya. Twigeze kugira gahunda zimeze nk’iyi, aha twavuga nka Tunga.”
Yakomeje agira ati “Turifuza kumenyesha abakiriya bacu ko iyo uguze ama inite, ayo ma inite azana n’andi mahirwe yo kuba watsindira moto buri cyumweru. Gahunda nk’izingizi zitanga ibyishimo ku bakiriya bari ku murongo wa Airtel”
Icyitonderwa: Abatsinze bose bazajya babimenyeshwa bahamagawe na nimero ya Airtel Rwanda yemewe ariyo 0731000000. Mwitondere abatekamutwe munihutire kutumenyesha igikorwa cyose cy’ubutekamutwe muhamagara kuri 100, mugana kw’ishamo rya Airtel ribegereye cyangwa mubishyira ku mbuga nkoranyambaga za Airtel Rwanda.
Mu rwego rwo kurinda abakiriya bacu tunimakaza umuco wo kutegerana muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID 19, moto zizajya zigezwea ku bazitsindiye mu ngo zabo aho bazaba bari hose ku butaka bw’u Rwanda.
Uwamaliya Florence