Abiga amategeko baturuka muri Africa bateraniye mu Rwanda aho bari gukarishya ubwenge
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019 , Abiga amategeko baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afrika , bateraniye mu Rwanda aho bari gukarishya ubwenge no gusangira ubunararibonye mu mahugurwa y’iminsi itatu , bari guhabwa azibanda mu guhugura abanyamategeko ku bijyanye n’imyitwarire yabo muburyo bwa kinyamwuga ( Legal Ethics Training Program ).
Aya mahugurwa abaye kunshuro yayo ya kabiri kuko ayabanje yari yabereye mu gihugu cya Ghana , Abayitabiriye bagera kuri 72 baturuka mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane wa Africa aribyo : Rwanda , Ghana , Kenya,Nigeria , South Africa , Uganda, Tanzanie, Zimbabwe.
Aya mahugurwa yateguwe k’ubufatanye bwa Kaminuza ya INES Ruhengeri, Kaminuza ya Fordham iherereye muri Amerika , GIMPA yo muri Ghana, Abanyamategeko bo mu Rwanda ndetse nabo mu Bwongereza,Ububirigi n’abandi , bakaba barageneye aya mahugurwa abiganjemo abanyeshuri biga amategeko, abimenyereza umwuga w’ubucamanza hamwe n’abavoka .
Abayateguye bavuga ko ari amasomo y’ingenzi kuko abafite aho bahuriye n’amategeko bagomba kumenya uko bitwara, uko bafata abaje babagana, ibyo bagomba kwirinda, uko bagomba kwitwara mu rukiko, uko bagomba kwitwara batanga inama ku bantu batandukanye baje babagana , ndetse no kugira imyitwarire iboneye ijyanye no kwirinda gutandukira ubunyamwuga .
Umuyobozi wungirije muri Kaminuza ya INES – Ruhengeri yagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa Frère Dr Fabien HAGENIMANA , avuga ko kuba aya mahugurwa yarateguwe atari uko hari icyuho mu banyamategeko cyangwa mategeko ubwayo ahubwo ko ari uburyo bwiza buzafasha abayitabiriye gukarishya ubwenge no gusangira ubunararibonye ,bikazabafasha kwitegura neza ugushyira mu ngiro umwuga wabo.
Yagize ati: “ Umunyamwuga ahozaho. Kugirango sosiyete iyo ari yo yose igende neza ni uko igira abanyamwuga basobanutse, bashoboye kandi bashobotse. ”
Akomeza agira ati: “Africa irashaka kubaduka ngo igere ku cyerekezo, ntabwo ishobora kugira icyerekezo idafite abanyamategeko basobanutse. Ikindi Africa ikunze kuregwa ruswa. Ruswa iribwa n’abantu, abanyamategeko rero iyo batumva inshingano zabo, nabo bagkorera munsi y’ameza ntibitware kinyamwuga, bigeraho iterambere rya Africa rigahona.”
Yongeyeho ko abahugurwa ko basabwa gukurikira amahugurwa neza , bagakorana na bagenzi babo, bakarema umuyoboro uzatuma bakomeza kwihugura no guhugurana, kuko burya abanyamwuga baba bafitanye igihango gikomeye cyane kandi mu mwuga iyo ukoze neza abandi babyungukiramo , wakora nabi bakabihomberamo ari nayo mpamvu bagomba kubaka uburyo buhoraho buzabafasha kunoza umwuga wabo.
Ishimwe Nadine ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya INES-Ruhengeri, umwaka wa gatatu mu Ishami ry’amategeko. Avuga ko ari amahugurwa aje akenewe kuko ari ingenzi cyane, akanahamya ko hari byinshi bazayungukiramo.
Yagize ati: “ Ni amahugurwa afite icyo avuze kuri twe kandi n’ingenzi cyane kuko aradutegura kugirango tuzabe abacamanza cyangwa abavoka b’umwuga bazabasha kumva abaturage bazaza batugana , cyane cyane ko abacamanza ari urwego rurengera inyungu z’abaturage . Mu ri aya mahugurwa tuzahabwa n’inzobere zatubanjirije mu mwuga nta gushidikanya ko tuzamenya byimbitse abo turibo n’icyerekezo dukwiye kwiha haba mu kwiyubakamo icyizere ndetse n’ibindi biranga ubunyamwuga .”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege wari Umushyitsi Mukuru ubwo yatangizaga aya amahugurwa yagarutse ku kamaro afitiye abanyamategeko ,aho yerekanye ko ari amasomo y’ingenzi kuko abafite aho bahuriye n’amategeko bagomba kumenya uko bitwara kinyamwuga , uko bafata abaje babagana nk’abakiliya babo , ibyo bagomba kwirinda , uko bagomba kwitwara mu rukiko, uko bagomba kwitwara batanga inama ku bantu batandukanye baja babagana , birinda ruswa , bakavugisha ukuri bakirinda ikimenyane kandi bakaba inyangamugayo n’icyitegererezo kuri bose bakirinda icyatuma rubanda babatakariza icyizere.
Aha yagarutse kurugendo rutari rworoshye mu kubaka urwego rw’Ubutabera m’u Rwanda mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi , aho byari ugutangira bundi bushya , avuga ko n’ubwo ntabyera ngo de ,uru rwego rumaze kugera ahashimishije mu kwiyubaka kandi rukora neza.