Abaturiye ibishanga bya Kigali basabwe kugira uruhare mu kubibungabunga
Abaturage baturiye ibishanga biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali basabwe kugira uruhare rufatika mu kubisigasira, birinda kubijugunyamo imyanda no kubifata nk’umutungo rusange ubafitiye akamaro kanini mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu iterambere ry’ejo hazaza.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, mu muganda udasanzwe wabereye mu gishanga cya Rugenge Rwintare. Uyu muganda wateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, aho hibanzwe ku gutera ibiti no gukora isuku.

Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko uyu muganda wari ugamije kwegera abaturage baturiye ibi bishanga, kubibutsa uruhare rwabo mu kubibungabunga no kubasobanurira aho imirimo yo kubisazura igeze. Yashimangiye ko umushinga wo gutunganya ibi bishanga uzarangira mu mwaka wa 2026, aho imirimo yo kuyobora amazi no kubaka ibiyaga bigenzura amazi imaze gutera intambwe ishimishije.
Yongeyeho ko n’ubwo imirimo nyamukuru izaba irangiye, inshingano zo kubungabunga ibishanga n’ibiti bizakomeza kuba iza buri wese, by’umwihariko abaturage babituriye, kuko ibishanga bifite uruhare rukomeye mu kuyungurura amazi, gukumira imyuzure no kurengera ibidukikije.
Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, Dusabimana Fulgence, yibukije abaturage ko ibishanga bigira uruhare runini mu gukumira ibiza biterwa n’amazi menshi aturuka ku misozi mu bihe by’imvura. Yanavuze ko Umujyi wa Kigali uteganya gutera byibura ibiti miliyoni eshatu bitarenze umwaka wa 2029, asaba abaturage kubigiramo uruhare mu kubisigasira.

Abaturage bitabiriye uyu muganda bagaragaje ko bishimiye gutunganywa kw’ibi bishanga, bavuga ko bizazamura umutekano, ubwiza bw’aho batuye n’imibereho myiza y’abazabakomokaho.
Kugeza ubu, mu Mujyi wa Kigali hari ibishanga bitanu birimo gusazurwa, birimo Rwampara, Gikondo, Kibumba, Nyabugogo na Rugenge Rwintare, mu rwego rwo kubigarurira umwimerere wabyo no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima

By: Florence Uwamaliya
![]()

