Abasirikare bagera kuri 3 ba UN bahitanywe n’igitero muri Mali
MINUSMA yatangaje ko imodoka yarimo abasirikare bayo bakomoka mu gihugu cya Bangladesh yaciye ku gisasu cyari gitezwe mu muhanda uhuza umujyi wa Gao n’imihanda yo mu karere ka Anefis. Icyo gitero cyakomerekeje abandi basirikare batanu.
Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba kugaba icyi gitero,ariko bikavugwa ko ntaho gitangiye n’ibindi bitero bisanzwe bikorwa na al-Qaida mur’ako karere.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yamaganye icyo gitero mw’itangazo ryasomwe n’umuvugizi we, Stéphane Dujarric kikimara kuba.
Bitangazwa ko Abasirikare ba MINUSMA barenga 100 aribo kugez’ubu bamaze gutakariza ubuzima muri Mali, igihugu kiza kumwanya wa mbere mu gutakaza abasirikare benshi mu mitwe y’ingabo za UN igera kuri 16 ifite ibirindiro byayo ku Isi hose.