Abasirikare 7 bari baburiwe irengero mu mpanuka y’ ubwato bw’ igisirikare cya Amerika babonetse bose bapfuye
Abasirikare barindwi bari baburiwe irengero kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena ubwo ubwato bw’ Amerika bw’ intambara bwagonganaga n’ ubwabo butwara imizigo bufite ibendera rya Filipine babonetse bose bashizemo umwuka.
Iyo mpanuka yabereye kuri kilometero 104, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ igihugu cy’ u Buyapani hafi y’ umugi wa Yokosuka.
Amakuru atangazwa n’ abashinzwe umutekano wo mu mazi mu gihugu cy’ u Buyapani aravuga ko ACX Crystal (ubwo bwato butwara imizigo) bwakase bitunguranye bugahindukira busubira mu cyerekezo bwavagamo, ibi ngo byabaye mu minota 25 mbere y’ uko impanuka iba. Ntabwo haramenyekana icyatumye ubwo bwato buhindura icyerekezo.
Iyo mirambo yajyanywe mu bitaro byo mu gihugu cy’ u Buyapani kugira hashakwe imyirondoro ya ba nyirayo.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, umuvugizi w’ ingabo z’ Amerika zirwanira mu mazi, yari yavuze ko abo bantu barindwi baburiwe irengero batapfuye ahubwo bahungiye mu gice cy’ ubwato kitageramo amazi iyo habayeho impanuka.
Ubwato bw’ intambara bwa Amerika nyuma yo gukora iyo mpanuka bwahise busubizwa mu gihugu cy’ u Buyapani kugira ngo busanwe kuko bwangiritse bikomeye.
Iyi mpanuka ikimara kuba hitabajwe kajugujugu ijyana inkomere kwa muganga.
Ubwo bwato bufite ibendera rya Filipine bufite ubushobozi bwo gutwara toni ibihumbi 30, bukubye inshuro eshatu USS Fitzgerald bw’ igisirikare cy’ Amerika kuko bwo bufite ubushobozi bwo gutwara toni 8 900.
Ibiro ntaramakuru by’ Abanyamerika AP byatangaje ko mu bagenzi 20 bari mu bwato ACX Crystal nta numwe wakomeretse.