Abasirikare 3 b’Amerika na 5 ba Nijeri baguye mu gitero
Abasirikare 3 bo mu ngabo zidasanzwe za leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’abasirikare 5 ba Nijeri bishwe abandi babiri barakomereka, nyuma y’igitero bagabweho ubwo bari mu bikorwa byo kugenzura agace gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Nijeri.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ingabo z’Amerika ziri ku mugabane wa Afrika ,yemeje ko iki gitero cyabereye hafi y’umupaka uhuza igihugu cya Nijeri na Mali,mu gace kagenzurwa na Al Qaida nko ku birometero 190 uvuye ku murwa mukuru Niamey.
Uyu muyobozi avuga kandi ko izo ngabo ziri muri Nijeri mu gikorwa cyo gutoza abasirikare b’icyo gihugu kugirango bongererwe ubushobozi bwo kurwanya iterabwoba mur’ako karere hakiyongeraho no kurwanya abambuka umupaka bava muri Mali.