Abanyeshuri biga itangazamakuru muri kaminuza bahuguwe na Women in Media Platform
Amahugurwa y’abanyeshuri yabereye muri Mount Kenya University, akaba yitabiriwe n’abanyeshuri batandukanye biga umwuga w’itangazamakuru bagera kuri 20, bavuye ku mashuri makuru na za Kaminuza byo Mu Rwanda arizo; Institut Catholique de Kabgayi (ICK), University of Rwanda(UR), Mount Kenya University (MKU) ndetse na EAST African University. Aba banyeshuri bahuguwe, bakaba bishimiye ko bagiye kubikora kinyamwuga kandi nabo bikazabagirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Pax Press’, Twizeyimana Albert Boudouin, asanga gutoza abiga itangazamakuru gutara no gutangaza inkuru ku buringanire, ari ingenzi kuko bizabafasha mu kazi k’itangazamakuru no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yagize ati “Dufate nk’urugero muri Pax Press iyo dusaba umuntu kujya gutara inkuru iri ku rwego rw’uburinganire tumusaba ko niba yashyizemo ijwi ry’umugabo ashyiramo n’ijwi ry’umugore, niba ari igitekerezo batanga umugabo n’umugore bavuge.
Merçi shekano akaba yiga mu mwaka wa gatatu wa kaminuza muri ICK aganira n’ikinyamakuru Imena agira Ati,” Nishimye cyane kuba ndimuri bamwe mubanyeshuri bagiriwe amahirwe yoguhugurwa na wmp ikatwigisha ireme ry’uburinganire.”
Yongeyeho ko ,amahugurwa bagiye kubaha y’iminsi itanu 5 bagiye kuyabyaza umusaruro impanuro babahaye gokubahiriza ihame ry’uburinganire.
Kwihangana Joshua , Umunyeshuri mu Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi mu mwaka wa Gatatu, yavuze ko yari akeneye amahugurwa ku buringanire.
Aho yagize Ati,” “N’ubwambereya n’abona ni amahugurwa mu by’ukuri nari nkeneye kuko hari ibintu byinshi n’ungukiyemo ntari kandi bifitiye akamaro abanyarwanda muri rusange ndetse n’isi yose muku menya ihame ry’uburinganire kandi rigashyirwa mubikorwa.”
Yongeyeho ko ari byagaciro kuba batecyerejeho nka wmp ibaha amahugurwa ikindi kandi ikanabaha n’ibitangazamakuru bazajya bacishamo inkuru .kugirango babashe kwimenyereza umwuga.
Rushingwabigwi Jean Bosco, umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo k’igihugu cy’imiyoborere RGB, yavuze ko ntawe utanga icyo adafite. Yavuze ko umunyamakuru mu nshingano ze amenyesha, ahugura akagira n’uruhare mu kumenya ibyo abayobozi bakora. Yakomeje avuga ko abanyamakuru bagomba kugira ubumenyi, bakumva, bakanasobanukirwa kugirango babone uko babyigisha abaturage, kuko bafasha abaturage mu kwiyubaka mu gihe babatangarije amakuru yuzuye kandi utabogamye.
Régine akaba ari umuyobozi bakora umwuga w ‘ itangariza mu Rwanda yahaye ikaze abitabiriye amahugurwa yagize Ati,”Ndashimira Kubufatanye na Paxpress hamwe na FOJO Media Institute, ndabashimira kunkunga baduhaye kugirango tubashe guhugura abanyeshuri biga itangazamakuru.”
Akalikumutima Régine Rwanda umuyobozi Women in Media Platform (WMP),yakomeje yavuze ko aya mahugurwa yateguriwe abanyeshuri barimo kwiga itangazamakuru, kugirango bo ubwabo abagirire akamaro ndetse n’igihugu muri rusange, kuko ihame ry’uburinganire nabo basabwa kuryumva, bakarishyira mu nyandiko kugirango n’abasoma inyandiko bajye baryumva neza birushijeho bakaryigisha nabandi.