Ubuzima

Abanyarwanda barashishikarizwa kwipimisha indwara y’impyiko hakiri kare

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi wahariwe gukangurira abantu kuzirikana ububi bw’indwara y’impyiko, abanyarwanda barakangurirwa kujya kwisuzumisha iyi ndwara hakiri kare kuko bituma amahirwe yo kuvurwa bagakira yiyongera.

Ku itariki ya 10 Werurwe nibwo u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’impyiko, aho ababyifuza bapimwe izi ndwara ku buntu, igikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri ry’ubuvuzi n’ubuzima, ikigo gipima indwara cya Lancet na Africa Health care network.

Dr Joseph Ntarindwa, umuganga w’indwara z’impyiko mu bitaro byitiriwe umwami Faisal na Africa Health care network yavuze ko impamvu bakangurira abantu kwisuzumisha hakiri kare ari uko akenshi abantu bamenya ko barwaye impyiko zaramaze kurengerana, gukira bitagishobotse.

Ati ”Indwara y’impyiko ushobora kubana na yo utazi ko uyifite, ukazabimenya ari uko imaze kugera kure. Igikorwa nk’iki icyo kigamije ni ugusuzuma abantu tunabakangurira kujya bisuzumisha hakiri kare.”

Ntwarindwa yakomeje avuga ko indwara y’impyiko iyo igaragaye hakiri kare umuntu avurwa agakira ariko akenshi ikibazo bahura na cyo ari uko benshi mu baza kwa muganga impyiko ziba zaramaze kwangirika.

Umuyobozi w’agateganyo w’agashami k’ubuforomo mu Ishuri ry’ubuvuzi n’ubuzima, Munyiginya Paul yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gukangurira abantu gusobanukirwa n’ububi bw’indwara z’impyiko ariko banagirwa inama zo kujya bajya kwisuzumisha ukwabo badategereje ibikorwa nk’ibi.

Munyiginya yakomeje avuga ko bafatanyije na Minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bateganya gusanga n’abaturage bose bakabagaragariza ko indwara z’impyiko zihari kandi atari zo kujyana kwa magendu ahubwo bakwiye kuzivuza hakiri kare.

Nubwo nta mibare igaragaza ko iki kibazo gihagaze mu Rwanda, Imibare yashyizwe ahagaragara mu 2013 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yerekanye ko abagera kuri miliyoni 600 ku isi bari bafite indwara ziganisha ku kurwara impyiko.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *