Amakuru

Abanyarwanda Barakataje Mukwitegura Amatora Ateganyijwe Muri Nyakanga 2024

Mu gihe Abanyarwanda bari kwitegura amatora ateganyijwe muri Nyakanga hashyizweho uburyo butandukanye bwo gufasha abemerewe gutora bose kureba aho babaruye kugirango babashe kwiyimura kuri liste y’itora.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abanyarwanda gutora mu mahoro kandi bagatorera aho batuye batiriwe bajya aho baafatiye irangamuntu cyangwa bibaruje.

Kureba imyirondoro yawe naho ubaruye uzatorera ukanda *169# kandi ukaba waniyimura ugashyiraho aho uzatorera, ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukaba bwarashyizweho kugirango bufasha abanyarwanda kwitegura amatora ya perezida wa Repubulika nay’ Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga.

Mu gihe kwiyandikisha bigikomeje Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 9 nibo bamaze kwiyandikisha kuri liste y’itora, naho urubyiruko rugera kuri miliyoni 2 rwo ruzaba rugiye gutora ku nshuro ya mbere

Intara y’ Iburasirazuba niyo ifite umubare munini w’abaturage bazatora ariwo 2,220,573 naho Intare y’ Iburengerazuba ni 2,064,090. Intara y’ Amajyepfo ni 2,076,918. Amajyaruguru ni 1,486,774.  umujyi wa Kigali n’abantu 1,101,517 ndetse yewe na diaspora (ababa mu mahanga) bangana na 62,917

NEC (Komisiyo y’igihugu y’amatora) yatangaje ko abagore aribo benshi bangana na 4,819,123. Naho abagabo bakaba bangana na 4,193,665. Noneho Urubyiruko akaba ari 3,878,027.

By: Imena

Loading