Abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu kagali ka Kinyange bahuriye mu nteko rusange isanzwe
Inteko rusange isanzwe (congress)y’umuryango FPR inkotanyi mu kagali ka Kinyange mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge barangajwe imbere n’umutahira w’intore akaba na komiseri w’ubukungu mu kagali Bwana Hakizayezu Olivier taliki ya 18 Kamena barahuye maze bungurana ibitekerezo kuri byinshi hagamijwe kuzamura imibereho y’abatuye Akagali ndetse n’igihugu muri rusange.
Ku murongo w’ibyari biteganijwe hari ukungurana ibitekerezo hagamijwe kuzamura no guha imbaraga umuryango FPR inkotanyi kurwego rw’akagali, no kwakira indahiro kubanyamuryango bashya.
Mu ijambo rye Chairman w’umuryango FPR inkotanyi mu kagali ka Kinyange Bwana Karemera Jean Bosco ari nawe waruyoboye igikorwa cyahuje abanyamuryango, yibukije ibyamaze kugerwaho k’ubufatanye n’umuryango FPR inkotanyi ndetse n’izindi nzego zose zaba iza Leta ndetse n’abikorera, aho byose bihurizwa hamwe mukuzamura ubuzima bw’abatuye akagali muri rusange.
Chairman kandi yaboneyeho gutangaza zimwe mu ngamba nziza ubuyobozi bw’umuryango FPR inkotanyi ayoboye mu kagali, zirimo kwinjiza abanyamuryango bashya bose babyifuza kugira bakomeze kubumbatira ibyamaze kugerwaho ndetse no guhanga ibishya mukurushaho kwiyubakira Igihugu no kwihutisha iterambere.
Umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu muryango FPR inkotanyi k’urwego rw’Umurenge BUTARE Peter mu ijambo rye yashimiye abanyamuryango b’akagali ka Kinyange aho yavuze ko imbaraga n’ubwitange bibaranga arizo mbaraga zizahora zubaka umuryango FPR inkotanyi.
Umushyitsi mukuru muri biro ya FPR inkotanyi k’urwego rw’Akarere ka Nyarugenge Ndayisenga Jean de Dieu nyuma yo guhabwa ikaze yagaragaje ibyishimo byo kuba yaje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi mu kagali ka Kinyange.
Mu ijambo rye yibukije zimwe mu ntego z’umuryango FPR inkotanyi maze ahamagarira abanyamuryango guhora bishakamo ibisubizo, no guhora bazirikana impanuro bahabwa n’Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.