Abanyamadini basabwe kongera imbaraga bigisha ibijyanye nisana mitima kubagizweho ingaruka n’ibikomere batewe na jenocide
Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye kurushaho gukomeza ibikorwa byo kuvura ibikomere no gutsimbataza ubudaheranwa binyuze mu nyigisho batanga.
MINUBUMWE n’abahagarariye amadini n’amatorero hagamijwe gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no guteza imbere ubudaheranwa n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.
Beretswe uko amateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi yashenye Umuryango Nyarwanda mu ngeri zose, isenya indangagaciro na kirazira umuryango wokomora ibikomere mu byiciro byose by’Abanyarwanda.
Kiliziya Gatolika ifite gahunda nyinshi zigamije gufasha n’abagizweho ingaruka na Jenoside mu rugendo rwo komora ibikomere no kubafasha kwiyubaka .
Musenyeri Harorimana vincent yagize Ati.”Twese turi abana b’Imana hagati yacu tukaba abavandimwe, ubwo rero ibyo tubona muri iki gihugu cyacu aho abantu birengagije ubuvandimwe, tugomba kugaruka kuri iyo sano ikomeye.”Iyi nama nyunguranabitekerezo yafatiwemo imyanzuro 16 yitezweho gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere no guteza imbere ubudaheranwa n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.
Sheikh Sulaimain Mbarushimana aganira n’itangazamakuru yagize Ati.” birasanzwe ko mu idini ryacu rya islam dusanzwe duhugura abayoboke bacu ariko kurubu twahuriye hamwe na banyamadindi bagera kuri 30 twiyemeje ko tugiye gushyira hamwe kugirango tubashe kwagura imyigishirize twereka abantu ko kubana n’ibikomere dukwiye kubirenga kugirango hatazavaho haruwuheranywe nagahinda.”
yakomeje yerekana ko harigihe bajyaga bahuza abanyamadini bakaganira kuri korowani ndetse na Bibiliya Ntagatifu kugirango bahuze imirongo berekana ko imana arimwe kandi kishoboye byose ,ariko umbwo bongeye guhugurwa kubijyanye nisana Imitima tugiye kubigira ibyacu kugirango twomore abagifite ibikomere.
Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda Dr Bizimana Jean Damascene yerekanye ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe na RPF-Inkotanyi hari byinshi byagezweho ariko hakiri inzitizi ziganjemo ihungabana.
Yavuze ko bahangayikishijwe n’imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2022 bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21.993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021.
Iyo mibare igaragaza ko 70% ari urubyiruko kandi ibibazo rufite bituruka ku biyobyabwenge n’inzoga. Abari hagati y’imyaka 20-39 bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 ni 20%.
Ubushakashatsi bwakozwe na Unity Club mu mwaka wa 2021 nabwo bugaragaza ko ihungabana rikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko aho Abatazi inkomoko yabo ari 99%, Abarokotse Jenoside 87%, Urubyiruko rwavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato ari 69%.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Abana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko 43% bafite ihungabana, Abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside 35%, mu gihe abavutse nyuma ya Jenoside bugarijwe ku gipimo cya 14%.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwa RBC bwo muri 2018, bugaragaza ko imibare y’abarwaye indwara zo mu mutwe iri hejuru, aho indwara y’agahinda gakabije ikunda kuviramo benshi kwiyambura ubuzima no kwiyanga iri kuri 11,9% mu Banyarwanda bose, na 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ihungabana rishingiye ku mateka ryari kuri 3,6% mu Banyarwanda bose, na 27% ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko abakozi b’Imana ari ab’ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere by’amateka mabi banyuzemo.
Ni amateka ashaririye bamwe muri abo bakozi b’Imana bagizemo uruhare bitwikiriye umutaka w’ijambo ryayo mu nyigisho batangaga.
Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amadini n’amatorero yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bigamije komora, gusaba imbabazi no kuzitanga ku bakoze Jenoside no ku bayirokotse.
Yavuze ko kugeza magingo aya, imiryango ishingiye ku myemerere igira uruhare mu kwigisha imiryango ihisha abana ibyo bijanditsemo muri Jenoside, babigisha ko kwibohora bavuga ukuri bibafasha bo ubwabo n’uburere bw’abana babo.
Yasabye ko kwigisha ijambo ry’Imana bigomba kujyana n’amateka y’igihugu kuko ari ngombwa kugaragaza uko umuryango wasenyutse.
Ati “Ni ngombwa kugaragaza icyo Imana yifuza kuri uwo muryango wasenywe, ugasenyuka gutyo, n’icyo ijambo ry’Imana rivuga mu gushobora kubaka igihugu cyakozwemo Jenoside kuko ntiwabyigisha kimwe n’aho bitabaye.”
Yakomeje yerekana ko “ Binakomeze kurinda urubyiruko rwacu ururiho n’uruzavuka ibibazo bishingiye kuri ayo mateka byaba ibijyanye n’ihungabana byaba n’ibijyanye n’imibereho kuko hari imiryango itagifite ababyeyi, ibyo byose bibagiraho ingaruka.”
Dr Bizimana yasabye amadini n’amatorero ubufatanye mu guhangana n’ibibazo birimo imvugo z’amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo bikigaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ni ngombwa ko n’abayoboke n’Abakristo babona ko hari abiyitirira Imana, abiyitirira amadini n’amatorero ariko nyamara badakora ibiteganyijwe, ibisabwa n’uwo murongo.”
Avuga ko amadini menshi yo mu Rwanda akwiriye kurenga ipfunwe kubera amahano yabaye kandi yagizemo uruhare ko bakwiriye gusobanukirwa ibyo bigisha kugira ngo bafashe abayoboke gukira ibikomere.
George Nkurunziza ushinzwe ivugabutumwa mu itorero rya AEER (African Evangelic Enterprise Rwanda) avuga ko igikenewe ari ukwigisha Abakristo bakoresheje ijambo ry’Imana bahuje n’amateka y’Abanyarwanda.
Ati ” Niba tuvuga ngo ni ukwiyunga ntabwo turi buze gufata ikibazo cy’Abaroma ngo tugihuze n’icyo mu Rwanda.”
Avuga ko ijambo ry’Imana ryihagije mu gukiza imitima y’Abanyarwanda n’abandi bose ariko hakenewe ubumwe bw’amadini n’amatorero mu kuvuga ubutumwa bwiza no gufasha abantu mu buryo bw’ibifatika.
by;Uwamaliya florence