Abana n’abakuru bafatanyije mu myitozo itegura isiganwa ry’amagare rigiye kubera i Kigali
Uyu munsi umujyi wa Kigali wasusurukijwe n’isiganwa ry’amagare ryabereye mu mihanda yawo, ryitabiriwe n’abakinnyi b’amagare baturutse hirya no hino ndetse n’abafana batandukanye baje gushyigikira no kuryoherwa n’uyu mukino ukunzwe cyane mu Rwanda.

Isiganwa ryari rigamije kwitegura no kwimenyereza aho u Rwanda ruzakira Igikombe cy’Isi cya UCI 2025, rikaba ryabereye mu byishimo byinshi no kwerekana imbaraga z’igihugu mu rwego rw’imikino.
Minisitiri wa Siporo.Nelly Mukazayire yitabiriye iri siganwa, ahabwa ikaze n’abaturage benshi bari bateraniye ku mihanda yanyurwagamo n’abasiganwa. Mu ijambo rye, yashimye cyane abitabiriye bose—haba abana bato n’abakuze—ku bw’uruhare rwabo mu gushyigikira umukino w’amagare.
Yagize ati:
“Uyu munsi twese turi hano mu muhanda kugira ngo dukomeze kwimakaza umuco wo gukunda siporo, cyane cyane igare, rikaba n’umwe mu mikino izatuma u Rwanda ruzamura izina ryaryo ku rwego mpuzamahanga. Ndashimira cyane abana bato bagaragaje ko bafite inyota yo kwiga no gukina, ndetse n’ababyeyi n’abakuru bafashe iya mbere mu kwifatanya natwe. Siporo si ugutsindira gusa, ni ubuzima, ni ubuzima buzira umuze, kandi ni bwo buryo bwiza bwo kubaka igihugu gifite urubyiruko rwubashywe kandi rukomeye.”
Imihanda ya Kigali yari yuzuyemo ibendera, amajwi y’abafana n’amashyi y’abaturage bari baje kureba abasiganwa. Abana benshi bari bambaye imyambaro y’amagare, bamwe banasiganwa mu gace gato kateguwe ku bana, bigaragaza ko uyu mukino ufite ejo hazaza heza mu gihugu.
Abasore n’inkumi bo mu makipe atandukanye y’igihugu nabo berekanye impano yabo, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umukino. Abaturage benshi bagarutse ku kuba iri siganwa ari umwanya mwiza wo guhuza abantu, kwishimira siporo no kurushaho gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza.
U Rwanda rumaze imyaka rutera imbere mu rwego rw’amagare, ndetse rugenda ruhabwa icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga. Kuba Minisitiri wa Siporo yifatanyije n’abaturage muri iri siganwa ni ikimenyetso simusiga cy’uko igihugu cyiyemeje gushyigikira uyu mukino kugeza ku rwego rw’Isi.
Abakunzi b’amagare basabye ko iri siganwa ryajya riba kenshi, rikaba n’uburyo bwo kwigisha no gushishikariza urubyiruko gukora siporo, kurwanya indwara ziterwa no kudakora imyitozo, no gufasha igihugu gukomeza kuba icyitegererezo ku mugabane wa Afurika.

Iri siganwa ry’i Kigali ryasize ishusho nziza: abantu bakuru n’abana bateraniye hamwe, guhuza umuryango nyarwanda n’umushyikirano hagati ya Leta n’abaturage. Ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo bwashimangiye ko siporo atari umukino gusa, ahubwo ari umuco, ari uburyo bwo kubaka ejo heza, kandi igare rikaba kimwe mu bimenyetso by’iterambere ry’u Rwanda.

By:Florence Uwamaliya