Abagore mu kubungabunga ibidukikije bagiye gushyirwa ku isonga mu nama mpuzamahanga izabera i Nairobi
Abagore bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije bagiye gushyirwa ku isonga mu Nama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga n’utudege dukoresha mu kurengera ibidukikije (Global Conservation Tech & Drone Forum 2026 – GCTDF 2026), izabera i Nairobi muri Kenya ku wa 2 Werurwe 2026.
Abategura iyi nama batangaje ko hazabamo by’umwihariko Ihuriro ry’Abagore mu Kubungabunga Ibidukikije (Women in Conservation Forum – WiCF), rigamije kugaragaza no gushimangira uruhare rukomeye abagore bagira mu bikorwa byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Kenya no muri Afurika muri rusange.
Iki gikorwa gishyigikiwe n’inzego za Leta n’imiryango ikomeye ikora mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, harimo Kenya Wildlife Service (KWS) na Action Labs, ndetse n’abaterankunga barimo The Wildlife Society na Island Foundation. Abategura iyi nama bavuga ko ari intambwe ikomeye igaragaza ko abagore atari abafasha gusa, ahubwo ari inkingi ya mwamba mu guharanira ibidukikije birambye.
Muri Kenya no mu bindi bihugu bya Afurika, abagore bari ku isonga nk’abayobozi b’amakoperative arengera ibidukikije, abarinzi b’inyamaswa, abashakashatsi n’abaharanira impinduka. Bitewe n’ubunararibonye n’uruhare bagira mu muryango, ibitekerezo byabo bifatwa nk’ingenzi mu gushyiraho ingamba zubaka kandi zirambye.
Ihuriro rya WiCF rizahuza abagore bakora muri urwo rwego, abafata ibyemezo, abashakashatsi, abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe gusangira ubumenyi, guteza imbere impano no kubaka imikoranire.
Mu bazatanga ibiganiro nyamukuru harimo Arnolda Shiundu, Umuyobozi Mukuru wa Kenya Wildlife Trust, wavuze ko “kugira ijambo no gufata ibyemezo atari ikibazo cy’ibidukikije gusa, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima bw’abantu.”
Iyi nama izaba igizwe n’amahugurwa yo kongerera abagore ubumenyi, ibiganiro byimbitse, ndetse n’umwanya wo guhura no kubaka imikoranire. Izitabirwa n’imiryango itandukanye irimo Mara Elephant Project, Connected Conservation Foundation, n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ikoranabuhanga rigezweho.
Abategura GCTDF 2026 bavuga ko iyi nama igamije kubaka ihuriro rikomeye rizafasha gukwirakwiza ibisubizo bifatika mu kurengera ibidukikije, binyuze mu ikoranabuhanga n’ubuyobozi bushingiye ku baturage, cyane cyane abagore.
By:Uwamaliya
![]()

